00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NBA: Los Angeles Lakers igiye kugurishwa miliyari 12,5$

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 August 2026 saa 09:29
Yasuwe :

Ikipe ya Los Angeles Lakers yo muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), igiye gukora mateka yo kugurishwa amafaranga menshi, aho biteganyijwe ko izatangwaho miliyari 12,5$ nyuma y’igihe gito iguzwemo imigabane myinshi na Mark Walter.

Ni umushinga wa Josh Kushner, usanzwe ari umuvandimwe w’umukwe akaba n’intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump, Jared Kushner, afatanyije na Bob Iger wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Disney.

Mu Ukwakira 2025 ni bwo Walter yaguze imigabane muri iyi kipe, ayitangaho miliyari 10$, asangamo abana ba nyirayo

Mu butumwa bwatanzwe na Kushner na Iger bavuze ko kubera urukundo bamaze igihe kinini bakunda NBA, batangiye kuyishoramo imari nka kimwe mu bigo bikomeye ku Isi.

Bagize bati “Igihe cyose gishize twahoze turi abafana ba NBA. Ubu twishimiye kuba tugiye kuba bamwe mu bacunga Los Angeles Lakers, rimwe mu ishoramari rya siporo rikomeye ku Isi.”

“Dufitiye icyizere kandi twubaha imiyoborere n’icyerekezo cya Jerry Buss na Jeanie Buss. Icyo twifuje kuva kera ni ukubaka duhereye hasi, tukagera ku rwego rwo hejuru, tugaha byose iyi kipe y’akataraboneka, abafana bayo, n’Umujyi wa Los Angeles.”

Jerry Buss yaguze LA Lakers miliyoni 67,5$ mu 1979, icyo gihe hakaba hari harimo na Los Angeles Kings ikina umukino wa hockey, harimo na Los Angeles Arena izwi ka Kia Forum.

Akimara gupfa imigabane yayo yagabanyijwe abana be batandatu iyoborwa na Jeanie Buss, mbere y’uko Walter, usanzwe unafite LA Dodgers afatanyije na Todd Boehly ufite Chelsea yo mu Bwongereza yinjiramo.

Walter yashimye ibihe byiza yagiriye muri iyi kipe, ahamya ko ryari ishoramari ryiza, ndetse azakomeza kuba hafi y’ikipe.

LA Lakers imaze kwegukana NBA inshuro 17, ikaba ari iya kabiri inyuma ya Boston Celtics yayegukanye inshuro 18.

Kushner ugiye kugura LA Lakers, ni umwe mu bavuzwe mu mushinga wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, wo kugurisha imigabane y’amarushanwa ya FIFA arimo Igikombe cy’Isi, ariko ugapfuba kubera abanyamuryango bayo bawurwanyije.

LA Lakers igiye kugurishwa miliyari 12,5$

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages