Uyu mukino wa gatatu wabaye mu ijoro ryakeye, watumye Lakers ikomeza kuyobora imikino ya nyuma ya NBA n’intsinzi 2-1 mu mikino irindwi ishoboka.
Miami Heat yari idafite Goran Dragić na Bam Adebayo bavunitse mu mukino wa mbere, yafashijwe cyane na Jimmy Butler watsinze amanota 40 muri ‘Triple double’ yakoze.
Butler w’imyaka 31, yabaye umukinnyi wa gatatu mu mateka y’imikino ya nyuma ya NBA, ubashije kugeza kuri ayo manota muri triple-double, nyuma ya LeBron James (2015) na Jerry West (1969) wigeze gukinira Lakers.
Ibyitwa “Triple-double” bigerwaho iyo umukinnyi agize byibuze imibare ibiri (guhera ku 10 kuzamura) mu byiciro bitatu birimo: amanota yatsinze, imipira yose yasamye iva ku nkangara, imipira yatanze ikavamo amanota, iyo yahagaritse n’iyo yambuye.
Lakers yaje gukina uyu mukino ibizi ko nta kipe yigeze ituruka inyuma ngo itware igikombe iyayibanje imikino 3-0, ariko yananiwe kubigeraho nubwo yari yatsinze imikino ibiri ibanza mu buryo bwasaga n’ubutayigoye cyane.
LeBron James watsinze amanota 25 ku ruhande rwa Lakers, yahisemo kuva mu kibuga habura amasegonda 10 ngo umukino urangire, aho byagaragara ko atishimiye uburyo batakajemo umukino.
Kuri mugenzi we, Anthony Davis witwaye neza mu mikino ibiri ibanza, uyu munsi byasaga n’ibyanze kuko yatsinze amanota 15 gusa.
Butler yavuze ko “Lakers ishobora gutsindwa mu gihe twaba dukoze ibyo tugomba gukora.”
Lakers yarwanye cyane no gukuramo amanota 13, 14 na 12 yagiye irushwa, ariko mu minota ya nyuma ntiyabasha kwirwanaho ku manota yatsinzwe na Jimmy Butler.
Umukino wa kane uteganyijwe mu ijoro rishyira ku wa Gatatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!