Muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryakeye, Anthony Davis yatsindiye Lakers amanota 34 mu gihe LeBron James yongeyemo andi 25, atanga indi mipira icyenda yavuyemo amanota kuri bagenzi be.
Lakers yayoboye agace ka mbere k’umukino n’ikinyuranyo cy’amanota atatu, yatsinze n’aka kabiri hajyamo amanota 17 mu gihe amakipe yombi yinjiye mu gace ka nyuma atandukanywa n’amanota 26.
Jimmy Butler watsinze amanota 23 ku ruhande rwa Miami Heat, ari mu bayifashije gutsinda agace ka nyuma ku manota 31-23, yigeze kuyoboramo n’ikinyuranyo cy’amanota 13 (23-10), ariko ntibyari bihagije.
Miami Heat yagowe no kuvunikisha abakinnyi bayo babiri ngenderwaho; Goran Dragić na Bam Adebayo batasoje umukino.
Dragić yavuye mu kibuga mu gace ka kabiri kubera imvune y’ikirenge mu gice Adebayo yavunitse urutugu mu gace ka gatatu.
LeBron James yavuze ko nubwo batsinze uyu mukino, ariko bagifite akazi gakomeye.
Ati “Akazi ntabwo kararangira. Ntabwo tunyuzwe no gutsinda umukino umwe. Ugomba kuzirikana uburyo gukina na Miami bikomera. Turacyafite byinshi byo gukora.”
Butler wagize ikibazo ku kirenge, akajya hanze y’ikibuga mbere yo kugaruka mu gace ka kane, yavuze ko yizeye kumera neza ndetse azakina umukino wa kabiri muri irindwi ishoboka, uzakinwa mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!