Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igeze ku munsi wa kane, aho amakipe menshi akomeye yitwaye neza mu yakinnye mu rukerera rwo ku wa Kabiri.
Oklahoma City Thunder ifite igikombe giheruka, ntiratakaza umukino. Yatsinze Dallas Mavericks amanota 101-94. Andi makipe ataratsindwa ni San Antonio Spurs yatsinze Toronto Raptors amanota 121-103 ibifashijwemo na Victor Wembanyama umeze neza cyane.
Philadelphia 76ers yatsinze Orlando Magic amanota 136-124, Golden State Warriors itsinda Memphis Grizzlies amanota 131-118 ibifashijwemo na Jonathan Kuminga. Los Angeles Lakers yatsinzwe na Trail Blazers amanota 122-108.
Mu rukerera rwo ku wa Gatatu, hateganyijwe umukino ukomeye wa Golden State Warriors na Los Angeles Clippers yatangiye gukorana na Visit Rwanda muri uyu mwaka, aho igaragara ku myambaro y’iyi kipe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!