Ni umukino Celtics yasabwaga gutsinda kugira ngo yizere gukomeza mu kindi cyiciro. Nk’ikipe nkuru ntiyakoze ikosa kuko yawuyoboye kuva utangiye kugeza urangiye.
Jayson Tatum na Al Horford bafashije iyi kipe gutangira neza itsinda amanota menshi, isoza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 58 kuri 52.
Iyi kipe yagaragaza imbaraga zikomeye, yakomeje gukina neza no mu duce tubiri twa nyuma maze isoza umukino yatsinze Cleveland Cavaliers amanota 113 kuri 98.
Iyi kipe yahise yuzuza intsinzi enye kuri imwe bityo igera ku mukino wa nyuma mu gice cy’iburasirazuba. Celtics izategereza ikipe izava hagati ya New York Knicks na Indiana Pacers, aho Knicks iyoboye n’intsinzi eshatu kuri ebyiri.
Mu gice cy’iburengerazuba, Dallas Mavericks yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 104-92 igira intsinzi eshatu kuri ebyiri bityo irasabwa imwe kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.
Indi mikino yo muri iki gice, iri guhuza Denver Nuggets na Minnesota Timberwolves, aho Nuggets iyoboye n’intsinzi eshatu kuri ebyiri bityo irasabwa imwe kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.
Umukino wa gatandatu uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024 ku kibuga cya Timberwolves.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!