Mbere y’umukino, Celtics yari mu rugo n’ubundi yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza. Ntiyatengushye abakunzi bayo kuko yayoboye umukino kuva utangiye kugeza urangiye.
Jaylen Brown yigaragaje cyane muri uyu mukino yatsinzemo amanota 32, akorerwa mu ngata na Derrick White watsinze 25.
Ku rundi ruhande, Dallas Mavericks yahabwaga amahirwe yatunguwe na Oklahoma City Thunder.
Ni umukino watangiye wegeranye cyane amakipe yombi anganya amanota 23 mu gace ka mbere. Mu gace ka kabiri, Thunder yari mu rugo yatangiye gushyiramo ikinyuranyo ibifashijwemo na Shai Gilgeous-Alexander.
Ni mu gihe ku rundi ruhande Luka Dončić na Kyrie Irving bagowe n’uyu mukino byatumaga Dallas itigaragaza nk’uko bisanzwe.
Thunder yakomeje kuyobora umukino no mu tundi duce, iwusoza yatsinze Dallas Mavericks amanota 117-95 mu mukino wa mbere wa ½ mu ya kamarampaka muri NBA.
Aya makipe yombi azasubira mu kibuga mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 10 Gicurasi 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!