Boston Celtics yageze muri iyi mikino nyuma kuba iya mbere mu gice cy’Iburasirazuba, mu gihe Miami Heat yo yabaye iya munani yabanje gusezerera Chicago Bulls.
Jayson Tatum watsinze amanota 23 akora rebound 10 atanga n’imipira 10 yavuyemo andi manota, yafashije iyi kipe gutsinda Heat itari ifite kizigenza wayo Jimmy Butler ufite ikibazo cy’imvune.
Milwaukee Bucks ntiyakomwe mu nkokora no kutagira Giannis Antetokounmpo kuko Damian Lillard yahesheje iyi kipe intsinzi imbere ya Indiana Pacers nyuma yo gutsinda amanota 35, umukino urangira yatsinze Bucks yatsinze Pacers amanota 109-94.
James Harden yatsinze amanota 28 yafashije Los Angeles Clippers gutsinda Dallas Mavericks amanota 109-97. Wari umukino uryoheye ijisho kuko igice cya mbere cyarangiye iyi kipe y’i Los Angeles iyoboye umukino n’amanota 56-30.
Luka Dončić na Kyrie Irving bagerageje gufasha Mavericks kugaruka mu mukino batsinda amanota 33 na 31 ariko ntibyabakundira.
Shai Gilgeous-Alexander yafashije Oklahoma City Thunder gutsinda umukino wa mbere New Orleans Pelicans amanota 94-92, aho Alexander yatsinze ayakoze ikinyuranyo ku isegonda rya nyuma ry’umukino.
Mu yindi mikino ya mbere, Denver Nuggets ifite Igikombe cya Shampiyona giheruka yatangiye neza itsinda Los Angeles Lakers amanota 114-103, Cleveland Cavaliers itsinda Orlando Magic amanota 97-83.
Minnesota Timberwolves yatsinze Phoenix Suns amanota 120-95, mu gihe New York Knicks yatsinze Philadelphia 76ers amanota 111-104.
Muri rusange iyi mikino y’igice cya mbere cy’iya kamarampaka kigizwe n’amakipe 16 agomba gukina mu buryo bw’umwiza mu mikino irindwi (Best of seven series) ikinwa mu buryo bwo gukuranwamo, amakipe umunani yitwaye neza agakomeza mu cyiciro gikurikira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!