Umuyobozi wa NBA, Adam Silver, yatangaje ko amakipe yose muri NBA agomba kubika nimero 6 uyu mugabo yambaraga, mu rwego rwo kuzirikana ibyo yakoze.
Yagize ati “Ibikorwa by’indashyikirwa Bill yakoze haba mu kibuga no hanze yacyo ntibisanzwe, ni yo mpanvu bikwiye kuzirikanwa mu buryo budasanzwe kandi bw’amateka.”
Ubwo umwaka mushya wa NBA 2022-2023 uzaba utangiye, abakinnyi bazambara agatambaro ku kaboko mu rwego rwo kumuha icyubahiro, ikipe yakiriye umukino izajya ishyira nimero 6 iruhande rw’ikibaho cyandikwaho amanota.
Kugeza ubu abakinnyi 24 nibo bambara nimero 6 barimo na LeBron James mu ikipe ya Lakers, aba bazakomeza kuyambara ariko nta mukinnyi mushya uzongera guhabwa kwambara iyo nimero.
Boston Celtis yakiniye imyaka 13, ayihesha ibikombe 11 bya NBA, yo yamaze kubika nimero ye burundu.
Bill yatwaye ibikombe 11 bya NBA, abaye umukinnyi wahize abandi inshuro eshanu, aba umutoza wa mbere w’umwirabura watoje muri NBA.
Bill abaye umukinnyi wa mbere ubikiwe nimero ye muri NBA, aba uwa gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, nyuma ya Jackie Robinson wakiniye Brooklyn Dodgers muri Baseball na Wayne Gretzky wakinaga Hockey yo ku rubura.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!