Uyu mukinnyi w’imyaka 17 ufite nyina w’Umunyarwanda, ni umwe mu bari kubica muri Shampiyona ya Basketball yo mu mashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho akinira Highland School yo muri Leta ya Virginia.
Muri iyi minsi, uyu mukinnyi ari gukinana inkweto yakozwe n’uruganda rwa Reebok bakorana, aho ikoze mu mabara agize ibendera ry’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na The NewTimes, Ament yatangaje ko impamvu yahisemo ko inkweto ya mbere akorewe n’uru ruganda iba iyo muri ubwo buryo.
Ati “Mama ni Umunyarwanda kandi igihugu gisobanuye byose kuri njye. Ni we watumye njya mu mikino rero nari nahize ko urukweto rwa mbere nzakorerwa nzarumutura. Ku bijyanye n’ibendera byo rifite amabara meza cyari icyemezo cyoroshye gufata.”
Yakomeje avuga ko guhitamo imitere (design) byamutwaye amasaha menshi we na mukuru we, aho bari bafite arenga 100.
Ament abajijwe icyo atekereza kuri Basketball y’u Rwanda yavuze ko vuba azarusura akayimenyaho byinshi n’icyo yafasha.
Ati “ Ibikomeye biri mu nzira. Ndateganya kuzaza mu Rwanda mu mpeshyi nkareba uko bihagaze muri rusange ndetse n’icyo nafasha. Ndifuza cyane kubona umuryango wanjye uri aho.”
Muri rusange, iyi nkweto yiswe ‘Reebok Engine A Rwanda PE,’ igizwe n’amabara arimo umuhondo, icyatsi n’ubururu. Hejuru ahajya imishumi hariho ibendera rito ry’u Rwanda ndetse n’ikirango (logo) y’uyu mukinnyi.
Nate Ament aheruka gushyirwa ku mwanya wa kane mu bakinnyi 100 beza bakiri bato muri Amerika. Ni umwe mu batanga icyizere ndetse byatangiye kuvugwa ko ashobora kuzatekerezwaho muri ‘NBA draft’ mu 2026.
Mu mwaka ushize, uyu mukinnyi yaserukanye n’Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’abatarengeje imyaka 18, mu mikino ya ‘2024 FIBA U-18 Americas Championship’ banegukanyemo umudali wa zahabu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!