Nate Ament wabaye umukinnyi mushya wa Milwaukee Bucks yo muri Shampiyona ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri ‘NBA Draft’ za 2026, yagizwe ’Brand Ambassador’ wa gahunda ya Visit Rwanda ku Isi muri Basketball.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Kamena 2026, ni bwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), rwatangaje ko ruri gukorana n’uyu mukinnyi muri gahunda ya Visit Rwanda.
RDB yavuze ko kugirana amasezerano mashya n’uyu mukinnyi bizageza Basketball y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, ndetse bikanagaragaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, umuco, ibikorwa byarwo, gahunda za siporo, ndetse n’amahirwe rufitiye abanyamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko amasezerano y’impande zombi azazamura urwego rw’iterambere rya siporo mu Rwanda.
Ati “Mu myaka ishize, Visit Rwanda yagiranye imikoranire n’ibigo bikomeye bishyira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. Nate yerekana iterambere ry’urwo rugendo.”
“Kuba ari uwa mbere ku giti cye uduhagarariye, azagaragaza inkuru y’uko u Rwanda rwiyubaka mu byifuzo byarwo, ikinyabupfura, gushikama, no kwerekana ko igihe wizereye mu mpano byakuvana ku rwego rumwe bikakugeza ku rundi.”
Si ibyo gusa kuko uyu mukinnyi azajya anagira uruhare rwo guhura n’abari muri Basketball y’u Rwanda by’umwihariko urubyiruko rukina uyu mukino, akanaruganiriza ku rugendo rwe no kurwereka amahirwe rufite rwabyaza umusaruro.
Nent Ament yavuze ko azabera icyitegererezo Abanyarwanda, ndetse agafasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo.
Ati “Guhagararira u Rwanda ni ikintu kivuze byinshi kuri njye. U Rwanda ni kimwe mu bingize, nishimiye kubyerekana rero mu gihe ndi gutangira urugendo rwanjye muri NBA.”
“Ndizera ko nzabera urugero abakiri bato mbereke ko inzozi zawe wazigeraho hatitawe ku ho uturuka, nerekana n’ibyiza by’u Rwanda, abantu barwo, umuco warwo, n’ibindi byose by’umwihariko kuri rwo.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 19 yatoranyijwe yambaye ikote ririho amagambo ‘Visit Rwanda’ imbere, ava muri Kaminuza ya Tennesse yakiniraga, atorwa n’Ikipe ya Miami Heat mu cyiciro cya mbere ari uwa 13, atangwa muri Milwaukee Bucks.
Ubufatanye bwa Visit Rwanda n’uyu mukinnyi bwiyongereye ku bwo u Rwanda rufitanye na Atlético de Madrid, Paris Saint-Germain, LA Clippers, LA Rams na the Basketball Africa League (BAL).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!