Ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Kamena 2026, abana b’abakobwa 80 babarizwa muri uyu Muryango wa Nziza Sports Foundation bahuriye ku cyicaro cy’Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere ka Musanze, giherereye mu Murenge wa Muhoza, kugira ngo bakine banahabwe inyigisho ku kwirinda inda zitateganyijwe ku bana b’abangavu.
Ni abakobwa baturutse mu bigo bitanu byo mu Karere ka Musanze basanzwe batozwa umukino wa Basketball n’Umuryango Nziza Sports Foundation.
Ibyo bigo ni ni Ecole des Sciences de Musanze, ESSA Ruhengeri, ES Saint Vincent Muhoza, GS Gakoro na GS Marie Reine Rwaza.
Nkurunziza Vedaste washinze Umuryango Nziza Sports Foundation, yavuze ko intego yawo ari ukongerera ubushobozi abana b’abakobwa binyuze mu mukino wa Basketball.
Ati “Tugamije gufasha abana b’abakobwa kwizamurira ubushobozi, kubafasha kugira aho bagera ariko binyuze muri siporo. Twahereye ku mukino wa Basketball, ubu dufite abana 80 baturuka mu bigo bitanu bya hano mu Karere ka Musanze.”
Yakomeje agira ati “Tujya mu bigo byabo tukabigisha Basketball, ariko tukabigisha n’izindi ndangagaciro ziranga umwana w’umukobwa w’Umunyarwanda zirimo uburezi, ubuzima, kwigirira icyizere, imiyoborere myiza no kubungabunga ibidukikije.”
Abarikumwe Jean Paul ushinzwe Uburezi mu Karere ka Musanze, wari uhagarariye ubuyobozi bwako, yashimye igitekerezo cyo gutangiza uyu Muryango.
Ati “Iki gikorwa ni cyiza kuba cyararebye ku mwana w’umukobwa. Na bo bakwiye gukomeza gukora siporo nka Basketball kuko ari umukino mwiza, uzabafasha mu buzima bwabo na nyuma y’amashuri.”
Abana bitabiriye iki gikorwa na bo bavuga ko gukina Basketball bizabafasha kugira amanota meza mu ishuri ndetse inama bahawe zizabafasha kwitwara neza mu buzima bwa buri munsi.
Mu byaranze igikorwa cyo gutangiza uyu Muryango harimo gutera ibiti nk’ikimenyetso cyo kubungabunga ibidukikije.
Abakobwa bacyitabiriye bakinnye hagati yabo banahabwa imyitozo itandukanye ya Basketball mu gihe banaganirijwe na polisi y’igihugu ku kwirinda inda zitateganyijwe ku bana b’abangavu, mbere yo kujya mu biruhuko.
Amwe mu mafoto yaranze igikorwa:



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!