Ishimwe ryahawe abantu bane, byari mu rwego rwo kuzirikana uruhare bagira mu gukundisha abakiri bato umukino wa Basketball.
Muri ibyo kandi harimo guha agaciro akamaro Basketball bakina banakinnye ifasha umuryango wa Afurika muri rusange.
Ku wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022 ubwo hasozwaga imikino ya ½ cy’irangiza cy’imikino ya Basketball Africa League ya 2022 nibwo Mugabe Arstide yashimwe na BAL.
Kuri uwo munsi, ubuyobozi bwa BAL bwashimiye ibihangange muri Basketball birimo n’umunyarwanda, Mugabe Arstide.
Mu bantu bane bahawe ishimwe ry’uruhare bagira mu gukundisha abandi umukino wa Basketball, Mugabe ni we wenyine ugikina abandi barabihagaritse bitewe n’imyaka.
Nyuma yo guhabwa iri shimwe ari we muntu ugikina ari kumwe n’ibihangange byakinnye mu mashampiyona akomeye nka NBA, Mugabe avuga ko hari icyo bivuze.
Aganira na IGIHE yagize ati “ Kuba ari njye ugikina mu bashimwe. Bivuze ko BAL na Basketball ya Afurika muri rusange bazirikana umuhate n’uruhare rwanjye muri Basketball yaba mu ikipe y’igihugu n’amakipe clubs).”
Mugabe avuga ko kandi ishimwe bahawe kinareba uruhare umuntu agira mu gukwiza ubutumwa bwiza muri sosiyete binyuze muri Basketball.
Mugabe w’imyaka 34 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Rusizi BBC kuva mu 2007 kugeza mu 2009 mbere yo kujya muri Espoir BBC.
Espoir BBC yayikiniye kuva mu 2009 ayivamo mu 2015 agana muri Patriots BBC yari ivutse, kugeza ubu aracyayirimo anayibereye kapiteni.
Kuva mu 2011 atangira gufasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, yari mu bakinnye igikombe cya Afurika.
Yagiye aba kapiteni w’ikipe y’u Rwanda inshuro nyinshi anakina imikino y’igikombe cya Afurika cya 2013 na 2017.
Abandi bahoze bakina Basketball bashimwe na BAL ku munsi wahariwe Afurika barimo; Luol Deng, Ian Mahinmi na Joakim Noah bose bahoze bakina Basketball.
Luol Deng ni umunya-Sudani y’amajyepfo w’imyaka 37 y’amavuko wakinnye Basketball ku rwego rwo hejuru kuko yakinnye muri NBA.
Muri NBA, Deng yabaye mu makipe atandukanye nka; Cleveland Cavaliers, Miami Heat, Chicago Bulls na Minnesota Timberwolves yasorejemo mu 2019.
Kuva yasezera mu gukina Basketball, Deng yahise aba perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Sudan y’amajyepfo, akaba Ambasaderi wa BAL.
Ian Mahinmi ni Umufaransa w’imyaka 35 y’amavuko wakiniye amakipe atandukanye muri NBA anatanga umutahe mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Muri NBA, Mahinmi yakiniye amakipe atandukanye arimo Dallas Mavericks batwaranye shampiyona mu 2011, Indiana Pacers na Washington Wizars yasorejemo umwuga mu 2020.
Joakim Simon Noah nawe washimwe na BAL, ni Umufaransa w’imyaka 37 y’amavuko wakiniye amakipe atandukanye muri NBA n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Muri NBA, yakiniye Chicago Bulls anabereye ambasaderi, New York Knicks, Memphis Grizzlies na Los Angeles Clippers yasorejemo mu 200.
Joakim Noah, ni umuhungu wa Yannick Noah, Umufaransa wamamaye ku Isi mu mukino wa Tennis no kuririmba.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!