Uyu ni umwaka udasanzwe kuko ari n’inshuro ya mbere mu Rwanda habereye imikino y’amatsinda yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma by’umwihariko Itsinda rya Nile Conference.
Iri tsinda rihuriyemo amakipe akomeye arimo APR BBC yo mu Rwanda rwakiriye imikino, hakaba Nairobi City Thunder yo muri Kenya, MBB Blue Soldiers yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Al Ahli Tripoli yo muri Libya.
Umukino wa mbere wabereye muri BK Arena iri kwakira iyi mikino, wakinwe ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, uhuza MBB Blue Soldiers na Al Ahli Tripoli.
Mbere y’umukino, Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall, yatangije iyi mikino ku mugaragaro, anerekana amakipe azakina.
Al Ahli Tripoli yahise ibona intsinzi ya mbere mu mukino wabimburiye indi, nyuma yo gutsinda MBB Blue Soldiers amanota 87-77.
Umukino wari utegerejwe na benshi wakurikiyeho, uhuza APR BBC yo mu Rwanda na Nairobi City Thunder yitabiriye iyi mikino ku nshuro ya mbere.
Ni umukino wakurikiwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Bari kumwe kandi n’umukobwa wabo, Ange Kagame n’umugabo we, Bertrand Ndengeyingoma, n’abana babo.
Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, bari muri BK Arena, ndetse na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.
Nta kabuza benshi mu bari bitabiriye umukino bifuzaga ko APR BBC itsinda kuko yakiniraga iwayo, ndetse iza kubigeraho nyuma yo kunyagira Nairobi City Thunder amanota 92-63.
Muri uyu mukino hagati hanyuzemo ibirori by’umuhanzi King Promise ukomoka muri Ghana, waririmbye indirimbo ze zamenyekanye cyane muri Afurika zirimo na Terminator.
Itorero Inganzo Ngari naryo ryaserutse mu mbyino gakondo zinogeye amaso kuko zashushanyaga iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwanda.
Imikino ya BAL 2025 mu Itsinda rya Nile Conference irakomeza kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi, aho APR BBC ikina na MBB Blue Soldiers, na Nairobi City Thunder igacakirana na Al Ahli Tripoli.





































































Amafoto ya IGIHE: Sumbusho Djasili & Rusa Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!