00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Munyangaju na Masai Ujiri batashye ikibuga cya Basketball cyubatswe muri ENDP Karubanda (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 May 2024 saa 04:51
Yasuwe :

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Gicurasi 2024, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ari kumwe na Masai Ujiri uyobora Umuryango Giants of Africa, batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe mu Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDPK).

Iki kibuga cyubatswe ku bufatanye na KEFA Sports mu Karere ka Huye ni icya 30 mu bibuga 100 bigomba kubakwa na Giants of Africa mu bihugu bitandukanye muri Afurika.

Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yashimiye Umuryango Giants of Africa ku ruhare wagize ngo iki kibuga cyubakwe, asaba abana kuzakibyaza umusaruro, na bo bakaba ibihangange muri Basketball.

Ati “Iki kigo cyagize uruhare mu guteza imbere umukino wa Basketball ku rwego rukomeye. Iri si ishoramari mu bikorwaremezo gusa, ahubwo ni no kuyishora mu iterambere ry’urubyiruko.”

“Abana b’abakobwa rero mufite umukoro wo kukibyaza umusaruro kugira ngo mugere ku nzozi zanyu z’ejo hazaza.”

Umuyobozi wa Giants of Africa, Masai Ujiri, yasabye abana kubyaza amahirwe bafite yo kuba bari mu gihugu kiyobowe neza bityo bakazakorera mu ngata abashyize igihugu ku murongo.

Ati “Hari amahirwe ku Rwanda rufite Perezida Kagame utayobora u Rwanda gusa ahubwo n’Isi muri rusange. Ngira ngo mwese muri kureba ibiri kubera mu Rwanda bya BAL [Basketball Africa League], ni ibyacu kandi nibyo twifuza.”

“Twumvise ko hari imbogamizi zigihari ariko uyu ni nk’umwana. Aravuka, agakura, akagenda atera intambwe imwe ku yindi noneho tukagera aho twifuza. Twabonye ko muri abana bakurikira kandi bumva, nimukomeza muri uwo murongo namwe muzaba abayobozi beza b’ejo hazaza.”

Umuyobozi w’Ishuri rya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda, Philomène Nyirahuku, yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema gushyigikira abana b’abakobwa ndetse asaba ko ikibuga cyubatswe cyazasakarwa bityo kigakinirwaho amanywa n’ijoro

ENDP Karubanda ni kimwe mu bigo byatanze abakinyi benshi ba Basketball dore ko 50% by’abakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball y’abagore ariho batorejwe babifashijwemo n’umutoza Mushumba Charles.

Giants of Africa ifite gahunda yo kubaka ibibuga 100 mu bihugu binyuranye bya Afurika, umunani muri byo bikaba ari ibyo mu Rwanda ndetse icyubatswe kikaba ari icya gatandatu.

Masai Ujiri w’imyaka 53 uvuka muri Nigeria, abinyujije mu mushinga we Giants of Africa (GOA), afasha abana bakiri bato bo muri Afurika gukura bakunda umukino wa Basketball.

Uyu mushinga wa GOA watangiye mu 2003 ukorera muri Nigeria gusa kugera mu 2014 ubwo Masai yafunguraga imipaka atangira kubikora no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo n’u Rwanda.

Ikigo cy'amashuri cya ENDP Karubanda cyakujije impano z'abakinnyi benshi muri Basketball
Abanyeshuri ba ENDP Karubanda bashimwe umuhate bashyira mu gukora siporo
Ikigo cya ENDP Karubanda kimaze kubaka izina muri Basketball y'amashuri kuko yegukanyemo ibikombe byinshi
Abanyeshuri ba ENDP Karubanda bari bategerezanyije amatsiko ikibuga cya Basketball kigezweho
Abanyeshuri ba ENDP Karubanda bahaye impano Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje ko abanyeshuri ari abanyamahirwe kuba babonye ikibuga cya Basketball
Ubuyobozi bwiza bwagaragajwe nk'intaro y'iterambere rya siporo mu Rwanda
Minisitiri Munyangaju na Masai Ujiri batashye ikibuga cya Basketball gishya cyubatswe i Huye
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yitabiriye umuhango wo gufungura ikibuga cyubatswe ku bufatanye na Giant of Africa
Abanyeshuri bahawe ikiganiro ku iterambere rya siporo
Ku bufatanye na Giant of Africa hamaze kubakwa ibibuga 30 muri Afurika
Abatoza ba Basketball muri ENDP Karubanda ntibahwema gufasha abana
Abana basusurukije abitabiriye ibirori mu mbyino gakondo
Masai Ujiri yishimiye uko yakiriwe n'abanyeshuri ba ENDP Karubanda
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ashima umusanzu wa Giant of Africa muri siporo y'u Rwanda
Masai Ujiri yashimye ko abana yasanze muri ENDP Karubanda bagaragaza ko ari abayobozi beza b'ejo hazaza
Ikibuga cya ENDP Karubanda cyafunguwe ku mugaragaro
Byari ibyishimo ku mpande zose
ENDP Karubanda yagize uruhare mu iterambere rya Basketball

Amafoto: Mugisha Albert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .