Ibi bibaye nyuma y’aho San Antonio Spurs itsinze Denver Nuggets amanota 116-97 bityo igatwara Los Angeles Lakers umwanya wa 10 mu cyerekezo cy’Uburengerazuba wasabwaga ko haboneka abazahatanira itike yo gukina muri playoffs z’uyu mwaka.
Los Angeles Lakers yatsinzwe iyobowe na bamwe mu nkingi za mwamba nka Russell Westbrok na Anthony Davis wagiye wibasirwa cyane n’imvune muri uyu mwaka w’imikino.
LeBron James yari ku ntebe y’abasimbura bitewe n’imvune yo mu ivi amaranye igihe.
Uyu musaruro wa Los Angeles Lakers wasize LeBron James atazashobora gukina imikino ya playoffs ku nshuro ya kane kuva yatangira gukina muri NBA mu 2003.
Mu yindi mikino Chicago Bulls yatsinzwe na Milwaukee Bucks amanota 127-106, Brooklyn Nets itsinda Houston Rockets amanota 118-105 harimo 42 Kyrie Irving yatsindinze Brooklyn Nets.
Amakipe yakatishije itike
Icyerekezo cy’Uburengerazuba
Phoenix Suns
Memphis Grizzlies
Golden State Warriors
Dallas Mavericks
Utah Jazz
Denver Nuggets
Icyerekezo cy’Uburasirazuba
Miami Heat
Boston Celtics
Milwaukee Bucks
Philadelphia 76ers
Toronto Raptors
Chicago Bulls
Amakipe umunani azahatana kugira ngo havemo abiri azabona itike ya playoffs
Mu Burengerazuba
Minnesota Timberwolves
Los Angeles Clippers
New Orleans Pelicans
San Antonio Spurs
Mu Burasirazuba
Cleveland Cavaliers
Charlotte Hornets
Brooklyn Nets
Atlanta Hawks



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!