Uyu mugabo yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Gicurasi 2025.
Yasobanuriwe amateka y’igihugu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko yahagaritswe n’uko igihugu cyiyubatse kikaba gikataje mu iterambere nyuma y’imyaka 31.
Uyu mugabo ari mu Rwanda, aho yitabiriye imikino y’itsinda rya Nile Conference muri BAL 2025 ikomeje kubera muri BK Arena.
Chris Matthews wamamaye nka Lethal Shooter yahoze akina Basketball, aho yanyuze mu bihugu bitandukanye nk’u Burusiya, u Bushinwa na Canada.
Kuri ubu, ni umwe mu bagezweho ku mbuga nkorambaga kubera ubuhanga budasanzwe agaragaza mu gutsinda (shooting) ndetse n’ibiganiro bitandukanye atanga ku bakiri bato bifuza kuzavamo ibihangange muri Basketball.
Chris kandi asanzwe ari n’umutoza w’abakinnyi batandukanye bo muri NBA na WNBA nka Jaylen Brown wa Boston Celtics, Grayson Allen wa Phoenix Suns, Kentavious Caldwell-Pope wa Orlando Magic n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!