Ni amasezerano y’igihe kirekire yashyizweho umukono mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 26 Gicurasi 2026, kuri Zaria Court ahasanzwe hari ishami ry’iki kigo mu Rwanda ari na ho icururizwa.
Leonard Craig Randall II ni we mukinnyi kugeza ubu uri kwitwara neza muri BAL 2026 iri kubera i Kigali, dore ko mu mikino ibiri RSSB Tigers yakinnye yatsinzemo amanota 81, ibyanatumye iyi kipe yo mu Rwanda ibona itike yo kugera muri ½.
Umuyobozi Mukuru wa FLEXX, Jean Jacques Koffi, yavuze ko ibigwi n’amateka uyu mukinnyi w’imyaka 30 ari gukora muri BAL, bikwiriye kubyazwa umusaruro no mu buryo bw’ishoramari.
Ati “Twahisemo kuzana uyu mukinnyi kuko tuzi agaciro ke muri aka kanya ndetse no mu gihe kizaza, twamuhaye amasezerano yo kujya amurika imyambaro yacu aho ari hose yaba mu Rwanda, muri Afurika n’ahandi hose bizamure izina n’urwego rw’ibyo dukora.”
Leonard Craig Randall II ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko mu Rwanda yahagiriye amahirwe akomeye cyane bitewe n’amateka ari kuhandikira.
Ati “Ntabwo buri wese yakumva ibihe ndi kubamo ubu. Njye na bagenzi banjye dukinana muri RSSB Tigers turashyigikiwe, kandi amasezerano nk’aya ni ikimenyetso cy’uko igihugu kiri kwishimira intambwe turi gutera.”
Leonard Craig Randall II ni we mukinnyi ufite agahigo ko kuba uwatsinze amanota menshi mu mukino umwe wa BAL, aho yinjije amanota 54 n’atatu yatsinze inshuro 11 ubwo RSSB Tigers yatsindaga Dar City yo muri Tanzania muri Kalahari Conference.
Ku mukino wa mbere w’imikino ya nyuma, RSSB Tigers yatsinze FUS Rabat amanota 95-72, harimo 38 yatsinze wenyine, naho mu mukino wa kabiri batsindwa n’iyi kipe 99-98. Ikipe yo mu Rwanda yakomeje ku kinyuranyo cy’amanota 22.
Mu mukino wa ½ uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, RSSB Tigers izakina na Al Ahly yo mu Misiri yasezereye Club Africain yo muri Tunisia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!