Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2023, nibwo Lakers yatsinze Hawks amanota 130-121, LeBron yatsinze amanota 47, akora “rebounds” 10 ndetse atanga n’imipira icyenda.
LeBron uri gukina Shampiyona ye ya 20 muri NBA, yizihizaga isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 38. Nyuma y’umukino yatangaje ko yiyumvaga nk’umwana muto ubwo yakinaga muri NBA bwa mbere afite imyaka 18.
Ati “Hari igihe nanjye niyumva nasubiye i bwana. Icyo gihe mba numva nkunze umukino, nkawukina nta kwitangira ndetse nkumva ko ndi kwishimisha. Uyu munsi byari birenze ubwo narimfite imyaka 18. Icyo gihe nari mwiza, nkina neza ariko ntazi uwo nzaba ndiwe.”
“Icyo nari nizeye ni kimwe gusa. Kuguma gukorana umuhate nibyo byari kungira igihangange, kandi nkandika amateka menshi cyane muri uyu mukino. Ibyo byo narimbizi.”
Nubwo Lakers yatsinze iheruka igikombe cya shampiyona mu 2020 ndetse ikomeje kugaragurika kuko iri ku mwanya wa 13 mu makipe 15 mu gice iherereyemo cy’Uburengerazuba, bituruka ku kuba yaratsinzwe imikino itanu mu mikino irindwi iheruka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!