James yatsinze amanota 33 muri uyu mukino wabaye mu ijoro ryakeye mu gihe Anthony Davis yatsinzemo 32. Lakers yari yambaye imyambaro ya ‘Black Mamba’ mu rwego rwo guha icyubahiro umunyabigwi wayo Kobe Bryant.
Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna, bari mu bantu icyenda bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye muri Mutarama uyu mwaka.
Nyuma y’umukino, LeBron James yagize ati “Biba ari agahebuzo guhagararira umuntu ufite byinshi avuze, atari ku mukino gusa ahubwo no ku ikipe nka Lakers yakiniye mu gihe gisaga imyaka 20.”
“Kuri twe, kumuha icyubahiro mu kibuga nicyo byari bivuze. Turatekereza umuryango wa Bryant kandi uri kumwe natwe. Turabakunda kandi turizera ko twabahesheje ishema muri iri joro.”
Gutsinda uyu mukino byatumye Lakers isigara ibura intsinzi ebyiri gusa kugira ngo yongere kwegukana igikombe cya Shampiyona ya NBA iheruka mu 2010, ubwo yakinagamo Kobe Bryant.
Umukino wa gatatu uteganyijwe mu ijoro rishyira ku wa Mbere.
Tyler Herro wa Miami Heat yakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto, ku myaka 20 n’iminsi 256, watangiye umukino wo mu mikino ya nyuma (NBA Finals), akuyeho agahigo kashyizweho na Magic Johnson mu 1980.
Herro yatsinze amanota 17 muri uyu mukino Miami Heat yaburagamo abarimo Goran Dragié, mu gihe Jimmy Butler yatsinzemo amanota 25.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!