00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwizera Hubert Sage wakiniraga Patriots BBC yagiye muri APR BBC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 29 September 2026 saa 07:31
Yasuwe :

APR BBC yasinyishije Kwizera Hubert Sage wakiniraga Patriots BBC. Ni nyuma y’uko uyu mukinnyi yitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/26, akegukana n’igihembo cy’umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi.

Kwizera ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe gito muri Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball, dore ko mu myaka itatu gusa ageze mu makipe akomeye.

Muri Mutarama 2026, yaguzwe na Patriots BBC imukuye muri REG BBC, ishaka ko ayifasha kwitwara neza byaba na ngomba ikaba yanakwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Gusa nubwo bitakunze Kwizera yafatanyije na yo kugera mu mikino ya nyuma ya kamarampaka, aho basezerewe na APR BBC yegukanye shampiyona.

Si ukwegukana igikombe gusa, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yateye imboni abakinnyi beza bazayifasha mu mwaka wa 2026/27, aho izakina amarushanwa akomeye arimo na Basketball Africa League.

Umwe muri abo bakinnyi ni Kwizera w’imyaka 22, wahawe igihembo cy’umwaka ushize nk’umukinnyi wazamuye urwego muri shampiyona kurenza abandi [Most Improved Player], ndetse anahamagarwe mu Ikipe y’Igihugu ku nshuro ya mbere.

Mu gihe cy’imyaka ibiri y’amasezerano yashyizeho umukono, azaba ari mu bakinnyi ba APR BBC.

Kwizera yari mu Bushinwa, aho yari kumwe n’ikipe ya RSSB Tigers BBC, mu bakinnyi bayifashije kwegukana umwanya wa kane mu irushanwa mpuzamigabane rya ‘FIBA Intercontinantal Cup’.

APR BBC iri gushaka abandi bakinnyi bakomeye barimo Antino Jackson wa RSSB Tigers wayihozemo na Chingka Kennedy Garba ukinira Patriots BBC wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona iheruka.

Kwizera Hubert Sage yakiniraga Patriots BBC
Kwizera Hubert Sage ukinira Patriots BBC yabaye umukinnyi wazamuye urwego mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages