Amasezerano azamara umwaka yasinywe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Nyakanga 2022, afite agaciro ka 30.000$, akabakaba miliyoni 30 Frw.
Yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Kigali Titans, Rubonera Eugène na Nelson Nwankwo ushinzwe ibijyanye na Tekiniki muri Afwego Inc.
Nelson Nwankwo yavuze ko kwinjira mu mikoranire na K-titans ari intambwe nziza ibageza ku isoko ry’u Rwanda.
Yagize ati “Twishimiye gushyigikira basketball y’imbere mu gihugu n’amakipe ayikina. Muri Afwego twizera ko sosiyete turimo ari ingenzi kandi duharanira gukora ibishoboka ngo tubafashe uko bishoboka.’’
Mu masezerano ya Afwego Inc na Kigali Titans biteganyijwe ko iyi kipe izajya yambara umuterankunga wayo.
Nwankwo yakomeje ati “Dutewe ishema no kuba abafatanyabikorwa bakomeye ba Kigali Titans, imwe mu makipe atanga icyizere muri Basketball y’u Rwanda.’’
Umuyobozi wa K-Titans, Rubonera Eugène, yashimangiye ko amasezerano na Afwego Inc azabafasha ibintu byinshi birimo no kubona abaterankunga hanze y’u Rwanda.
Yagize ati “Twari dusanzwe tuzi ibyo bakora, tuza kubegera tubereka intego yacu. Mu mikino ya playoffs twarifatanyije ndetse muri uyu mwaka tugira amasezerano ashobora kwiyongera.’’
Yavuze ko Afwego Inc izafasha Kigali Titans mu kuyimenyekanisha binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Rubonera yavuze ko muri miliyoni 30 Frw zasinyiwe zirimo amafaranga azahabwa ikipe n’andi azashyirwa mu bikorwa bitandukanye.
Yakomeje avuga ko Afwego Inc izafasha Kigali Titans gushaka abandi baterankunga barimo n’abo hanze.
Ati “Hari abandi baterankunga turi kuganira kandi nibitungana muzabimenya.’’
Rubonera yavuze ko Basketball ari umukino udakwiye kuba uwo kwishimisha gusa ahubwo ukwiye no kubyazwa umusaruro.
Kigali-Titans yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, itsinze Orion BBC imikino ibiri ku busa.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!