Akon Rose ni umwe mu bakinnyi bakomeye akaba akunze kujya mu makipe yo mu Rwanda iyo shampiyona igeze mu mikino yo kwishyura cyangwa mu ya kamarampaka (Playoffs).
Uyu mukinnyi ni umwe mu bagize uruhare rugaragara mu kwegukana Igikombe cya Shampiyona kwa APR WBBC mu mwaka ushize w’imikino.
Kepler WBBC ni ikipe nshya iri gukina umwaka wa mbere muri shampiyona ariko ikomeje kugaragaza imbaraga zikomeye, ubona ko yifuza byibura kuzaboneka mu makipe ane ya mbere yemererwa gukina Imikino ya Kamarampaka.
Iyi kipe kandi yatangiye gusogongera ntsinzi kuko iheruka kwegukana Legacy Tournament itsinze amanota 51-47.
Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona, Kepler iri ku mwanya wa iri ku mwanya wa kane n’amanota 16 mu mikino 10 imaze gukina.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!