00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kepler WBBC yaguze Akon Rose

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 11 June 2024 saa 08:05
Yasuwe :

Ikipe ya Kepler WBBC yaguze Umunya-Sudani y’Epfo, Akon Rose Paul Macuei umaze kumenyera Shampiyona yo mu Rwanda.

Akon Rose ni umwe mu bakinnyi bakomeye akaba akunze kujya mu makipe yo mu Rwanda iyo shampiyona igeze mu mikino yo kwishyura cyangwa mu ya kamarampaka (Playoffs).

Uyu mukinnyi ni umwe mu bagize uruhare rugaragara mu kwegukana Igikombe cya Shampiyona kwa APR WBBC mu mwaka ushize w’imikino.

Kepler WBBC ni ikipe nshya iri gukina umwaka wa mbere muri shampiyona ariko ikomeje kugaragaza imbaraga zikomeye, ubona ko yifuza byibura kuzaboneka mu makipe ane ya mbere yemererwa gukina Imikino ya Kamarampaka.

Iyi kipe kandi yatangiye gusogongera ntsinzi kuko iheruka kwegukana Legacy Tournament itsinze amanota 51-47.

Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona, Kepler iri ku mwanya wa iri ku mwanya wa kane n’amanota 16 mu mikino 10 imaze gukina.

Akon Rose yagize uruhare mu Gikombe cya Shampiyona, APR WBBC yegukanye umwaka ushize
Kepler WBBC iheruka kwegukana Legacy Tournament
Akon Rose ni umwe mu bamaze igihe muri Shampiyona y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .