00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabiri mu rugo rw’umugabo! Patriots BBC yasubiriye REG BBC isoza shampiyona iyoboye (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 August 2022 saa 11:41
Yasuwe :

Patriots BBC yatsinze REG BBC amanota 83-78 mu mukino usoza Shampiyona ya Basketball ya 2021/2022 wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Kanama 2022.

Ni umukino wari ishiraniro cyane ko aya makipe asanzwe ahangana cyane kuva mu myaka itandatu ishize.

Patriots BBC na REG BBC byasoje shampiyona binganya amanota 46 ariko iyi ya mbere isoza iri ku ruhembe kubera yatsinze imikino yombi.

Umukino wa nyuma wahuje impande zombi watangiye Patriots BBC iri hejuru ya REG BBC, ubona ko iri kuwibonamo cyane ndetse yasoje Agace ka Mbere ifite amanota 14-10.

Amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane kuko Agace ka Kabiri karangiye agatsinzemo amanota hafi 25. Ni agace kandi Ntore Habimana na Kendal Gray ba Patriots BBC bigaragajemo cyane.

Akaruhuko k’Igice cya Mbere kageze Patriots BBC iyoboye n’amanota 39 kuri 35 ya REG BBC.

Agace ka Gatatu katangiranye imbaraga nyinshi cyane mu kibuga yewe no mu bafana ubwo bari namaze kubona Kenneth Gasana acyinjiyemo nubwo atatangiye umukino.
Muri aka gace ibintu byahinduye isura, ishyaka riba ryose, umukino urashyuha ku buryo nta mufana wongeye kureba ku ruhande.

Uko iminota yigiraga imbere ni ko uburyohe bwiyongeraga abasore bose bakora udukoryo, batsinda amanota atangaje, ari nako BK Arena yarimo abatari bake yikozaga ibicu.

Agace ka Gatatu karangiye amakipe yombi anganya amanota 61, bituma yinjira mu ka nyuma bafite guhangana.

Umukino wakomeje kuba injyanamuntu no mu gace ka kane kuko amakipe yakubanaga bikomeye cyane ari na ko akomeza kwegerana mu manota.

Umukino warangiye Patriots isubiriye REG ku kinyuranyo cy’amanota atanu gusa 83-78.

Iyi ntsinzi yahesheje Patriots BBC gusoza shampiyona ari yo ya mbere inganya amanota na REG BBC. Amakipe yombi yasoje imikino yayo 24 afite amanota 46 ariko Patriots BBC iyobora kubera ko yayitsinze imikino yombi.

Dieudonné Ndayisaba Ndizeye wa Patriots BBC yakomeje kwerekana ko ari umukinnyi w'umuhanga
Umutoza wa REG BBC, Mwinuka Henry, yatsinzwe n'ikipe yahozemo
Habimana Ntore wa Patriots BBC ari mu bakinnyi bitwaye neza
Kenny Gasana yakinnye uduce tubiri twa nyuma tw'uyu mukino. Ari mu bafashije Patriots BBC
Gasana Kenny ni umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri Basketball y'u Rwanda
Ni umukino uba ari ishiraniro cyane
Nshobozwabyosenumukiza yatsinze amanota 13 mu mukino wose
Uyu mukino uri mu irebwa cyane muri Basketball y'u Rwanda
Wamukota Bush wa Patriots BBC yari ahanganye na Manga Pitchou wa REG BBC
Kendal Gray wa Patriots BBC agerageza guterera umupira mu gakangara
Patriots BBC yasubiriye REG BBC isoza shampiyona iyoboye

Amafoto: Igirubuntu Darcy na Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .