00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Julien Chaignot watozaga Dynamo yerekeje muri Orion BBC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 19 January 2025 saa 01:10
Yasuwe :

Umufaransa Julien Chaignot watozaga Dynamo BBC y’i Burundi yerekeje muri Orion BBC ikina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Iyi kipe ikomeje kwitegura Shampiyona iteganyijwe gutangira tariki ya 24 Mutarama 2025.

Julien Chaignot ni umwe mu batoza bafite ubunararibonye kuko yatoje Club Omnisport de La Police Nationale (COSPN) yo muri Madagascar yamazemo imyaka itandatu kuva mu 2017 kugeza mu 2023.

Mu 2024, uyu mugabo yerekeje muri Dynamo BBC y’i Burundi ndetse anayijyana mu mikino ya BAL.

Uyu mutoza yageze mu Rwanda ndetse yatangiye cyane ko amakipe armbanyije imyitozo.

Orion BBC izatangira shampiyona ikina na REG BBC, tariki ya 24 Mutarama 2025.

Julien Chaignot wanyuze muri Dynamo BBC yerekeje muri Orion BBC
Julien Chaignot yatoje imyaka itandatu COSPN yo muri Madagascar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .