Inzozi z’uyu muraperi wamamaye ku Isi zo kuba umukinnyi w’umunyamwuga wa basketball ntizahagaze ubwo yasozaga imikino ye na Patriots BBC kuko zongeye kuba impamo ubwo yasinyiraga iyi kipe yo muri shampiyona ikomeye muri Amerika y’Amajyaruguru.
Umwaka ushize umuraperi J.Cole nibwo yasinyiye Patriots BBC akinira iyo kipe mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).
Nyuma y’iminsi itatu y’imikino gusa yahise ahagarika imikino ye ahita ava mu Rwanda amarushanwa atarangiye.
Mu mikino itatu yakiniyemo Patriots BBC irimo ibiri yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madascar mu gihe yatsinzwe uwa US Monastir yo muri Tunisia, J. Cole yamaze mu kibuga iminota 45 n’amasegonda 42, atsinda amanota atanu, atanga imipira itatu yavuyemo amanota kuri bagenzi be.
J.Cole azatangira imyitozo hamwe n’ikipe nshya ya Shooting Stars kuri iki cyumweru naho umukino wa mbere w’iyi kipe akazawukina ku ya 26 Gicurasi uyu mwaka.
J.Cole mu buto bwe yakinnye Basketball mu ishuri ryisumbuye rya Sanford muri Carolina y’Amajyaruguru akaba yari n’umukinnyi ngenderwaho muri St John’s University.
Nyuma yaje gufata icyemezo cyo kwibanda ku muziki we kuruta uko yajya kuba umukinnyi w’umunyamwuga muri Basketball.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!