Umuhango wo gutaha iki kibuga gishya wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena i Huye, witabirwa n’abarimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice na Mugwiza Désiré uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA).
Ikibuga cyatashywe cyubatswe mu buryo bugezweho ndetse byakozwe mu gihe gito, kikaba cyaruzuye gitwaye agera kuri miliyoni 50 Frw yavuye mu misanzu inyuranye y’abakozi ba IPRC Huye mu rwego rwo kwigira, kwishakamo ibisubizo no guteza imbere siporo.
Cyitezweho guteza imbere no kuzamura impano z’abakunda umukino wa Basketball mu Ntara y’Amajyepfo nk’uko byagarutsweho mu muhango wo kugitaha ku mugaragaro.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yagize ati ’’Kuba iki kibuga cyarubatswe n’abakozi ba IPRC Huye birerekana ko bumva ko iterambere rya siporo ndetse ari uruhare rwa buri wese aho kuba inshingano za Leta gusa. Dushimiye abakozi ba IPRC kuba barabonye ko mu bushobozi bafite bagira uruhare mu kubaka ikibuga"
Yakomeje agira ati “Minisiteri ya siporo twishimiye ko uyu munsi mufite amakipe akomeye mukaba mushoboye no kubaka ikibuga nk’iki kizabafasha mu gukomeza guteza imbere impano za siporo.”
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko iki gikorwa cyerekana ko abishyize hamwe nta kibananira, yizeza ubufatanye busesuye mu guteza imbere siporo no kurerera neza u Rwanda.
Ku ruhande rw’iri shuri, Umuyobozi wa IPRC Huye, Maj. Dr. Twabagira Barnabé, yavuze ko siporo muri IPRC Huye ari umuco kandi ko ikigo gikora ibishoboka byose kugira ngo ibyo gikora biteze imbere Akarere ka Huye giherereyemo n’Igihugu muri rusange.
IPRC Huye isanzwe ifite amakipe abiri akina muri Shampiyona ya Basketball haba mu bagabo ndetse no mu bagore. Ikipe y’abagore yatsinze iya The Hoops Rwanda amanota 46-31 mu mukino wa mbere wakiniwe kuri iki kibuga gishya ku wa Gatandatu mbere y’uko iy’abagabo itsindwa na REG BBC amanota 73-45.
Iki kibuga cyatashywe, cyubatswe na KEFA Sports Ltd. Habanje kubakwa ahazashyirwa itapi ituma abakinnyi boroherwa no gukina ndetse bikabarinda imvune.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!