00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imbere ya Perezida Kagame na Madamu, REG BBC yongeye gusezererwa muri 1/4 cya BAL (Amafoto na Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 May 2023 saa 11:54
Yasuwe :

REG BBC yari ihagarariye u Rwanda muri BAL 2023 yatsinzwe na Al Ahly yo mu Misiri amanota 94-77 muri ¼, mu mukino warebwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Gicurasi 2023.

Witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall.

Umukino wahuje Al Ahly na REG BBC wari uwa kabiri mu ya ¼ cy’Irushanwa rya Basketball Africa League, riri gukinirwa i Kigali ku nshuro ya gatatu.

REG BBC yari yiteguye ko abafana bari buyibe hafi ahanini kuko yakiniraga mu rugo ndetse yari yatanze icyizere ko izitwara neza nyuma y’uko mu mwaka ushize yavuyemo rugikubita.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi yegeranye cyane mu manota ariko urimo no guhangana gukomeye. Iminota ibiri ya mbere yarangiye amakipe yombi afite amanota 2-2.

Mu minota ya nyuma y’Agace ka Mbere, Ehab Amin yatsinze amanota menshi karangira Al Ahly ikegukanye ku manota 23 kuri 18 ya REG BBC.

REG BBC yagarutse mu Gace ka Kabiri igerageza kugabanya ikinyuranyo ariko uko yajyaga kumaramo amanota Al Ahly ntiyayiga agahenge kuko yahitaga itsinda amanota menshi, igakomeza gushyiramo ikinyuranyo.
Igice cya Mbere cy’umukino cyarangiye Al Ahly iyoboye umukino n’amanota 46 kuri 32 ya REG BBC.

REG BBC yinjiye mu Gace ka Gatatu ifite imbaraga zidasanzwe ndetse iminota yako ya mbere ikinyuranyo cyari gisigaye ari amanota atanu gusa.

Al Ahly nk’ikipe nkuru yatsindaga amanota atatu menshi ndetse na ‘lancer franc’ zavaga ku makosa ya REG BBC abakinnyi bayo bakazibyaza umusaruro.

Agace ka Gatatu karangiye iyi kipe yo mu Misiri iyoboye umukino ku kinyuranyo cy’amanota 14 kuko yari ifite 67 kuri 53 ya REG BBC.

Al Ahly yakinnye neza cyane agace ka nyuma, izamura ikinyuranyo kigera ku manota 22.

Umukino warangiye Al Ahly itsinze REG BBC amanota 94-77 isanga Stade Malien muri ½. Iyi kipe yo muri Mali yo yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 78-69.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya REG BBC isezerewe rugikubita muri ¼ cy’imikino ya BAL2023 kuko n’umwaka ushize yasezerewe na FAP yo muri Cameroun muri iki cyiciro.

Iyi mikino izakomeza ku Cyumweru, tariki 21 Gicurasi 2023, aho AS Douanes yo muri Sénégal izakina na Clube Ferroviário da Beira yo muri Mozambique saa 16:00. Umukino wa nyuma wa ¼ uzahuza Petro de Luanda yo muri Angola na Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Côte d’Ivoire saa Moya n’Igice.

Indi nkuru wasoma: BAL2023: Stade Malien yatsinze Cape Town Tigers igera muri ½ (Amafoto)

Pitchou Kambuy Manga [34] wa REG BBC na Omar Oraby wa Al Ahly Sporting Club ni bo batangije umukino
Umukino watangiye urimo ishyaka ku mpande zombi
Amr Zahran [14] na Ehab Amin ba Al Ahly bagerageza gutsinda
Pitchou Kambuy Manga yinanabitse ku gakangara, ibizwi nka slam dunk
Abafana ba REG BBC bari babukereye biteguye gushyigikira ikipe yabo
Cleveland Joseph Thomas Jr agerageza gucenga umukinnyi wa Al Ahly
Adonis Filer wa REG BBC yatsinze amanota 26 mu mukino
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’Umuyobozi wa BAL, Amadou Gallo Fall, barebye umukino wahuje Al Ahly na REG BBC
Umutoza wa REG BBC, Dean Murray, aha abakinnyi amabwiriza
Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, bari bafite akanyamuneza kuri uyu mukino
Imbere ya Perezida Kagame na Madamu, REG BBC yongeye gusezererwa muri 1/4 cya BAL. Yatsinzwe na Al Ahly yo mu Misiri
Abafana ba REG BBC bari biteguye
Pitchou Kambuy Manga asuhuzanya na Ulrich Kamka Chomche ukomoka muri Cameroun
Adonis Filer ahanganye na Michael Thompson wa Al Ahly SC
REG BBC yari ishyigikiwe cyane! Uyu vuvuzela yari yayikozeho
Umutoza wa REG BBC, Dean Murray, aha yagaragazaga ko atishimiye icyemezo cyafashwe n'abasifuzi
Uyu yahisemo gufana muri ubu buryo
BK Arena yarimo abafana benshi baserutse biteguye gushyigikira REG BBC
Juno Kizigenza yasusurukije abarebye uyu mukino
Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri muzika Nyarwanda, yaririmbye indirimbo zirimo "Jaja", "Fit" na "Kurura" yahuriyemo na Bushali
Byari ibyishimo by'ikirenga kuri Al Ahly
Abakinnyi ba REG BBC basuhuzanya n'aba Al Ahly nyuma y'umukino

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI YARANZE UMUKINO

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Video: Uwase Kevine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages