Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rugiye kwakira imikino ya nyuma ya BAL, aho ubu iteganyijwe kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2026.
Mu mikino ibanziriza iya nyuma yifashishwa mu gutondeka amakipe, itike ya make mu myanya isanzwe cyangwa yo hejuru ni 2500 Frw.
Hasi gato, amatike ari mu byiciro bitandukanye, aho hari amatike y’ibihumbi 10 Frw n’ibihumbi 20 Frw, mu gihe imyanya yegereye ikibuga (Courtside) ari ibihumbi 80 Frw na 145 Frw.
Ibi biciro bihinduka bitewe n’aho irushanwa rigeze nko muri ¼ na ½. Ku munsi wa nyuma, ibiciro bizahinduka aho itike ya make izaba ari 4.000 Frw.
Hari kandi itike z’ibihumbi 15 Frw n’ibihumbi 30 Frw. Mu myanya yo hasi ku kibuga ni ibihumbi 175 Frw n’ibihumbi 110 Frw.
Amakipe umunani azitwara neza mu mikino y’amatsinda azahurira i Kigali mu mikino ya nyuma.
RSSB Tigers ihagararariye u Rwanda ikomeje kwitwara neza muri Kalahari Conference ndetse yamaze kubona itike y’imikino ya nyuma, ku nshuro ya mbere yitabiriye iri rushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!