Cape Town Tigers ni imwe mu makipe ane yaboneye itike ya nyuma mu cyerecyezo cya Nile Conference kimwe na Zamalek (Misiri), Petro de Luanda (Angola) na FAP (Cameroun).
Cape Town Tigers yari yasoje ku mwanya wa gatatu muri iki gice bityo ikaba yarabonye itike kuko hasohoka amakipe ane muri buri cyiciro.
Iyi kipe yashinzwe mu 2019 mu gace ka Gugulethu mu mujyi wa Cape Town, yambara umweru, umukara n’umuhondo.
Cape Town Tigers yashinzwe bivuye mu bushake bw’uwahoze akina Basketball, Raphael Edwards wari uvuye mu mujyi wa New York. Yashinze iyi kipe abinyujije muri sosiyete ye ya Severus LLC iteza imbere Basketball ya kinyamwuga.
Akiyishinga, Edwards yahise ayibera umutoza anazanamo abahoze bakina muri NBA nka Billy Preston na Ben Uzoh. Yongeyemo abahoze bakinira igihugu cya Afurika y’Epfo.Muri abo harimo Pieter Prinsloo, Christopher Gabriel, Thabo Sithole na Lehlogonolo Tholo.
Muri Nzeri 2021, Cape Town Tigers yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze Jozi Nuggets mu minota y’inyongera. Muri uyu mukino Ben Uzoh yatsinze amanota 22.
Nyuma yo gutwara igikombe, Cape Town Tigers yahise ibona uburenganzira bwo kujya mu mikino yo gushaka itike ya BAL ya 2022.
Mu mikino y’ijonjora rya mbere, ntabwo Cape Town Tigers yakinnye na New Star yo mu Burundi nyuma y’uko abakinnyi bayo bari barwaye COVID-19.
Nta bigwi byinshi iyi kipe ifite muri Basketball ya Afurika kuko niyo kipe izakina BAL ya 2022 imaze igihe gito ishinzwe ugereranyije n’andi makipe arindwi ari mu irushanwa.
Mu mikino ya ¼ cy’irangiza izabanziriza indi muri BAL ya 2022, Cape Town Tigers izatangira ikina na US Monastir ku Cyumweru tariki 22 Gicurasi 2022 saa munani n’igice.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!