Iki kibuga gifite ubushobozi bwo kwakira abafana 1500, cyatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Gashyantare 2023. Cyatangiye kubakwa mu Ukwakira 2022, aho cyuzuye gitwaye miliyoni zisaga 200 Frw.
Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro iki kibuga cyabegerejwe.
Yagize ati “Turashima cyane NBA Africa yatanze inkunga ikomeye kugira ngo iki kibuga kivugururwe. Banyeshuri muri abanyabigwi b’ahazaza kubera iki kibuga. By’umwihariko iki kibuga cyubatse abantu benshi mu gihe cyabo nanjye ndimo kuko narahakiniye.”
Umuyobozi wa NBA Africa, Victor Williams yavuze iki gikorwa ari ikimenyetso kigaragaza urwego umukino wa Basketball umaze kugeraho mu Rwanda.
Yagize ati “Iki kibuga gishya kizaha abakinnyi benshi bifuza amahirwe yo kwiga no gukinira ahantu hizewe, binyuze muri gahunda yacu ya NBA Jr.”
Umuyobozi wa FERWABA, Mugizwa Désiré, yavuze iki kibuga kizafasha mu iterambere ry’umukino binyuze mu bakiri bato.
Ati “Ni umwanya mwiza ku bakiri bato kuko Lycée de Kigali risanzwe ari ishuri rikunda Basketball. Twizeye ko impano zahavaga zigiye kwiyongera.’’
Yakomeje avuga iki kibuga kizunganira ibindi byari bisanzwe bikinirwaho shampiyona.
Ku ruhande rw’abanyeshuri bo muri Lycée de Kigali bavuga ko aya ari amahirwe akomeye yo kuzamura impano zabo.
Mugisha Lea yabwiye IGIHE ko bishimiwe ikibuga bahawe, avuga ko kiri ku rwego rushimishije.
Ati “Twishimiye cyane iki kibuga. Kizadufasha kuzamura impano zacu kuko tubonye ikibuga cyiza kandi kigezweho.”
Muhire Landry we yavuze ko iri shuri risanzwe rikomeye muri Basketball, rigiye kubishimangira.
Yagize ati “Iki ni igihe cyiza rero cyo kujya ku rundi rwego kuko twabonye ikibuga kiri ku rundi rwego.”
Iki kibuga kitezweho kuzafasha abana bakina Basketball bagera ku 4000, baturutse mu bice bitandukanye bazajya kugikoresha.
Cyiyongereye ku bindi biri mu Mujyi wa Kigali nka BK Arena, Kepler na Stecol bikinirwaho imikino ya Shampiyona ya Baskteball.
Si ibibuga gusa NBA Africa itanga umusanzu mu kubaka kuko isanzwe inategura umwiherero w’abakiri bato bakina Basketball mu bihugu bitandukanye birimo Misiri, Nigeria na Sénégal.
Kanda hano urebe andi mafoto menshi
Amafoto: Yuhi Augustin
Video: Mucyo Jean Regis



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!