00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Giants of Africa yemeye kubaka ikibuga kigezweho i Nyamirambo

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 13 August 2015 saa 11:19
Yasuwe :

Giants of Africa, umuryango ugizwe n’abakinnyi n’abatoza b’Abanyafurika bakina muri shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika “NBA” bemeye kubaka ikibuga kigezweho i Nyamirambo kuri Club Rafiki.

Nyuma yo kugera mu Rwanda kuri uyu wa Kane, iri tsinda ryashinzwe n’Umunya Nigeria Masai Ujiri ryagiye guhura n’abana bakina Basketball kuri Club Rafiki i Nyamirambo ahita yemera ko uyu muryango uzubaka ikibuga kigezweho.

Mugwiza Desire, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FEEWABA) avuga ko bagiye kuvugana n’abashinzwe Club Rafiki bakubaka iki kibuga bigezweho ku buryo Giants for Africa nibagaruka mu mwaka utaha bagitaha.

Nibura muri Kanama 2016, Club Rafiki izaba ifite ikibuga cyiza cya Basketball kigezweho
Giants for Africa yemeye kubakira abatuye i Nyamirambo ikibuga kigezweho cyo kwerekaniraho impano zabo

Yagize ati “ Badusezeranyije ko bazatunganya neza iki kibuga cya Club Rafiki ndetse batuzanira ibikoresho nk’imipira n’inkweto z’abana zo gukinana, ni igikorwa cyo gukundisha abana umukino wa Basketball.”

Masai Ujiri wasinye mu 2013 amasezerano y’imyaka itanu kuri miliyoni 15 $ zo kuyobora Toronto Raptors avuga ko bifuza gukoresha Basketball muri Afurika nk’inzira yo gufasha urubyiruko kureba kure, kwihangana no gukora cyane.

Kuba Giants of Africa igizwe na bamwe mu batoza bo mu makipe ya NBA baha amasomo y’ibanze abana bato mu rwego rwo kubakundisha uyu mukino.

Akigera ku kibuga cya Club Rafiki, Masai yahise aganiriza Mugwiza amwemerera kubaka ikibuga

Yagize ati “ Turashaka kwigisha urubyiruko binyuze muri Basketball gutekereza cyane, gukoresha uyu mukino mu kubaka ubuzima bwabo bwiza.”

Mu minsi ibiri bazamara mu Rwanda bazayobora umwiherero w’abana 50 batoranyijwe n’abatoza ba FERWABA bakorera mu ntara ndetse bahugure n’abatoza.

Mu byo aba bana bazigishwa harimo kugorora ingingo, kumenya guhanahana umupira, kugarira no gutsinda mu gakangara, gucenga badunda umupira bakazasoza bakina hagati yabo.

Masai yagize ati “Ni ngombwa guhugura abatoza kuko ubwiza bw’umukinnyi ari umusaruro w’umutoza we.”

Bamwe mu bagize GOA barimo abatoza bahise batangira kwigisha abana

Giants of Africa (GOA) ivuye muri Nigeria na Kenya bavuga ko bahisemo gukorera mu Rwanda nka kimwe mu bihugu bigaragaza ubushake n’umuvuduko mu iterambere muri rusange by’umwihariko muri Basketball bifuza ko cyaba igikorwa ngarukamwaka.

Uyu muryango ugizwe kandi na John Mahlalela, umutoza wungirije wa Totonto Raptors, Patrick Mutombo, umutoza wungirije wa Denver Nuggets, Patrick Engelbreight ushinzwe gushakira abakinnyi Toronto Raptors.

Harry Ezenibe, umuhuzabikorwa muri Toronto Raptors, Amadou Gallou Fall, umuyobozi wungirije wa NBA ushinzwe Basketball ya Afurika, Kita Matungulu na Franck Traore bashinzwe ibikorwa bya NBA muri Afurika, Imeda Udoka umutoza wungirije wa San Antonio Spurs na Abel Nelson, umuhuzabikorwa wa Basketball muri Afurika.

Basabye abana gutekereza cyane, gukora no kwihangana mu kugera ku iterambere
Patrick Mutombo, umutoza wungirije wa Denver Nuggets n'abana kuri Club Rafiki
Mu 2013, Masai Ujiri yasinye amasezerano y’imyaka itanu kuri miliyoni 15 $ zo kuyobora Toronto Raptors

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages