Gasana wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, nyuma yo kugira imvune hamwe n’ikipe y’igihugu, azaba yungirije Cheikh Sarr mu mikino itangira kuri uyu wa Gatanu muri Sénégal, aho u Rwanda ruhatana n’ibindi bihugu mu itsinda rya gatatu.
Aganira na The New Times, Gasana ukinira Patriots yavuze ko kuba ari umutoza ubu bidasobanuye ko yahagaritse gukina.
Yagize ati "Kuri ubu nzaba ndi mu batoza ariko ndacyari umukinnyi ndetse nyuma y’uku kwezi nzatangira kugirana ibiganiro n’amakipe atandukanye."
Gasana yatangiye gukinira u Rwanda mu 2009 ubwo yafashaga ikipe y’igihugu kwegukana umwanya wa cyenda mu Gikombe cya Afurika, mu gihe mu 2022 yaje kugirwa Kapiteni wayo.
Yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, aho ku myaka 39 agifite gahunda yo gukomeza gukina Basketball.
Uyu mutoza ari butangire akazi Saa Mbiri z’ijoro kuri uyu wa Gatanu ubwo u Rwanda ruri bube rwisobanura na Sénégal, mbere yo guhura na Cameroun ku wa 23 Ugushyingo mu gihe ruzasoza rukina na Gabon ku Cyumweru, tariki 24 Ugushyingo 2024.
Amakipe atatu ya mbere mu itsinda ni yo azahita abona itike yo gukina Igikombe cya Afurika kizabera muri Angola mu mwaka utaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!