Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri asobanura uko ikipe izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rizatangira tariki kuya 22 kugeza kuya 31 Nyakanga 2016 ihagaze, Moïse Mutokambali yavuze ko ikipe yiteguye neza cyane kuko benshi mu bakinnyi afite bari mu ikipe ya U 18 yakinnye shampiyona irangiye ndetse babonye imikino itandukanye ya gicuti.
Yagize ati “Ikipe yiteguye igihe kigeze ku mezi atandatu bitandukanye n’uburyo bwa kera aho amakipe yajyaga mu marushanwa cyane cyane aya y’abato ugasanga yariteguye ibyumweru bibiri gusa. Ku bufatanye bwa Ferwaba na Minisiteri y’Umuco na Siporo, twasabye ko ikipe y’abari munsi y’imyaka 18 yakina shampiyona kugira ngo bamenyere, byarakozwe kandi byatanze umusaruro.”
Yakomeje agira ati “Uretse shampiyona, abakinnyi bagaragaye mu marushanwa atandukanye mu gihugu, twagize imikino ya gicuti ndetse twanakoze urugendoshuri muri Amerika naho dukinayo indi. Ni urugendo rurerure twagize ariko ndumva imyiteguro yaragenze neza.”
Abakinnyi 15 barimo umunani bavuye mu ikipe ya U 18 yakinnye shampiyona, batandatu biga bakanakina muri Amerika n’umwe wavuye mu Bufaransa ubu bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero.
Mutokambali yavuze ko intego yahawe ari ukugera muri ½ byashoboka akagera ku mukino wa nyuma byahita bihesha u Rwanda itike y’igikombe cy’Isi cya U 19 umwaka utaha.
Yagize ati “Intego ni ukugera muri ½ kuko n’igikombe cya Afurika si irushanwa ryoroshye ariko iyo ujya mu irushanwa byose uba ubiteganya. Harimo n’itike y’igikombe cy’Isi cya U 19 cy’umwaka utaha, nayo tugeze ku mukino wa nyuma tukayibona byaba ari byiza.”
Iri rushanwa u Rwanda rwakiriye bwa mbere, rizitabirwa n’ibihugu 12 birimo: Algeria, Angola, Benin, Côte d’Ivoire, DR Congo, Misiri, Gabon, Mali, Rwanda, Tunisia, Uganda na Zimbabwe bigomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga keretse Zimbabwe izahagera kuwa Kane.



















TANGA IGITEKEREZO