Uyu muhango wo kumurika iki kirango wabaye kuri uyu wa gatatu witabirwa na Jabo Landry, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FERWABA na Mugwaneza Habimana Claudette, Umujyanama mu bya Tekinike muri FERWABA.
Iki kirango gishushanyije mu ishusho y’umupira wa Basketball, ugaragiwe n’imirasire y’izuba, munsi yawo hari imisozi yanditsemo ijambo ’Rwanda Basketball League’
Mukama Sandra D’Amour washushanyije icyi kirango yahembwe ibihumbi 500 Frw bitewe nuko ariwe wahize abandi banyabugeni yari ahataniye nabo icyi gihembo. Yasobanuye bumwe mu buryo iki ikirango gishushanyijemo.
Ati “Amabara nahisemo gukoresha muri icyi gishushanyo hamwe n’imirasire y’izuba, ni icyimenyetso kigendeye ku buryo ibendera ry’igihugu rimeze mu gihe imisozi mubona hasi imenyesha Igihugu cy’u Rwanda cy’Imisozi igihumbi.”
Indi ngingo yagarutweho ni iyabazaga ku byerekeranye niba FERWABA iteganya kubona umuterankunga mushya nyuma yuko itandukanye na Banki ya Kigali (BK) ku wa 18 Mutarama 2022.
Jabo Landry yagize ati “Hari ibiganiro turimo ariko ntibiragera ku musozo bitewe nuko bimwe mu bigo turi kuvugana biri gufunga ingengo y’imari.”
Jabo yakomoje ku mikino yo mu itsinda y’ijonjora rya gatatu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izakirwa n’u Rwanda mu mikino y’itsinda rya mbere n’irya kabiri u Rwanda rubarizwamo.
Yavuze ko “hari ibiri gukosorwa ku byerekeranye n’uko ikipe y’Igihugu yakwitwara neza muri iri jonjora rya gatatu bitandukanye n’uko byari bimeze mu ijonjora rya kabiri.”
FERWABA kandi yatangaje ko imikino y’abana imaze imyaka ibiri itaba kubera icyorezo cya Covid-19, iteganywa gusubukurwa hamwe n’irushanwa rya NBA Junior League.
Icyi kirango gishya gishyizwe hanze nyuma y’uko Shampiyona yatangiye tariki 11 Werurwe 2022. Hitezwe umukino w’ishiraniro hagati ya REG BBC na Patriots kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!