Mu bagabo, rizitabirwa na Patriots BBC iri ku mwanya wa mbere, APR BBC, REG BBC na Tigers BBC.
Icyakora benshi batunguwe no kubona iri rushanwa ritarimo Espoir BBC ariyo kipe ya mbere yabuze abantu benshi muri Jenoside, gusa ubu iri ku mwanya wa gatanu muri shampiyona.
Mu bagore, rizitabirwa na APR WBBC, REG WBBC, GS Marie Reine Rwanda na Kepler WBBC.
Mu 1996, Espoir BBC yatangije irushanwa ryo kwibuka uwari umukinnyi wanayibereye umutoza, Ntarugera Emmanuel "Gisembe", ryiswe "Gisembe Memorial Tournament", wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2013, iri rushanwa ryaje kwitwa "Basketball Genocide Memorial Tournament".
Mu 2015, ku bufatanye bw’ Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) na Espoir BBC iri rushanwa ryatangiye gutegurwa mu buryo bubiri.
Irihuza amakipe y’imbere mu gihugu, ayitwaye neza akabona itike yo gukina iriri mpuzamahanga, ritumirwamo amakipe aturutse hanze y’igihugu.
Mu 2018, REG BBC yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’imbere mu gihugu mu bagabo, APR WBBC igitwara mu bagore. Irushanwa mpuzamahanga ryatwawe na REG BBC itsinze Patriots BBC, mu gihe APR WBBC yagitwaye mu bagore itsinze RP IPRC Huye BBC.
Mu 2019, iri rushanwa ryagizwe mpuzamahanga. Ubwo riheruka kuba tariki 5-8 Kamena 2019, REG BBC yegukanye Igikombe cy’Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka itsinze Patriots BBC ku mukino wa nyuma amanota 74-71. Mu cyiciro cy’abagore, The Hoops yegukanye igikombe itsinze RP IPRC Huye BBC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!