00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elite Rwanda na LDK byegukanye irushanwa ryo kwibuka Kenrik Kabano na nyina

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 26 June 2026 saa 11:35
Yasuwe :

Irushanwa ryo kwibuka Kenrik Kabano witabye Imana aguye mu mpanuka yahitanye na nyina, Rosine Kabano, ryegukanywe na Lycée de Kigali (LDK) mu bakobwa na Elite Rwanda mu bahugu.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 10 y’abahungu ndetse n’atandatu y’abakobwa, ryabereye kuri Zaria Court, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026.

Amakipe yageze ku mikino ya nyuma muri iri rushanwa ryakinwe n’abatarengeje imyaka 18 bakina Basketball ya batatu (3*3), mu bahungu harimo Intare, Gisimba, Team Rwanda na Elite Rwanda.

Intare yatsinze Gisimba amanota 15-10, ihurira ku mukino wa nyuma na Elite Rwanda yasezereye Team Rwanda ku manota 16-22. Ku mukino wa nyuma Elite Rwanda yatsinze Intare amanota 19-10.

Amakipe ane yakinnye imikino ya nyuma mu bakobwa ni Groupe Scolaire Marie Reine de Rwaza, LDK, ESB Kamonyi na Igihozo St. Peter.

LDK yatsinze Groupe Scolaire Marie Reine de Rwaza amanota 15-13 igera ku mukino wa nyuma, ihahurira na ESB Kamonyi yahatsindiye Igihozo St. Peter amanota 12-10. Ku mukino wa nyuma LDK yatsinze ESB Kamonyi amanota 12-8.

Karenzi Eunice wahagarariye umuryango wa Kabano, akanagira uruhare mu gutegura iri rushanwa, yavuze ko ryateguwe mu rwego rwo kusa ikivi cya Kenrik Kabano n’umubyeyi we.

Ati “Yari umwana ufite intego zo kuzagera kure mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball, ndetse na nyina yaramushyigikiraga cyane. Iri rushanwa rigamije kubibuka, ariko rinaha amahirwe urundi rubyiruko kuzagera ku nzozi zarwo.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), Gahuranyi François Régis, yavuze ko iri rushanwa rizajya riba buri mwaka, rizongerwamo amakipe.

Ati “Uyu mwaka twashakaga ko ryitabirwa n’amakipe arimo ayo mu ntara, ariko igihe kitubana gito. Ubu rero turashaka ko rizajya rikinwa kuva mu ntara rikinirwa mu mashuri, hanyuma hagategurwa n’imikino ya nyuma y’abitwaye neza.”

Kenrik Kabano wavukiye muri Leta ya Ohio mu 2008, yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 16 mu irushanwa rya ‘2023 FIBA Africa Under-16 Boys’ Championship’.

Rosine Kabano witabye Imana ari kumwe n’umuhungu we, ni we wamufashaga byose mu gukuza impano ye yo gukina Basketball, ari na we wamushishikarije gukinira u Rwanda.

Mbere y’uko bitaba Imana, byari biteganyijwe ko Kenrik ari umwe mu bari kwitabazwa muri mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina irushanwa ryo gushaka itike y’imikino ya Afrobasket.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yakurikiye iri rushanwa ryo guteza imbera impano z'abato muri Basketball
Biteganyijwe ko irushanwa rizakura rikajya ryitabirwa n'amakipe ari mu ntara zose
Amakipe yitabiriye irushanwa arimo 10 y'abahungu
Umutoza wungirije mu Ikipe y'Igihugu ya Basketball, Kenneth Gasana na kapiteni wayo Ndizeye Dieudonne
Umuryango wa Kabano wifuza ko irushanwa rizajya riba buri mwaka
Irushanwa ryahuje abakinnyi bari munsi y'imyaka 18
Aristide Mugabe ni umwe mu bakanyujijeho muri Basketball y'u Rwanda
Irushanwa ryo kwibuka Kenrik Kabano na nyina rizajya riba buri mwaka
Abakinnye iri rushanwa batanze ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Kabano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages