Iyi kipe yabigezeho mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 31 Gicurasi 2024 ubwo yasezereraga Minnesota Timberwolves ku intsinzi enye kuri imwe mu gice cy’iburengerezuba, ikanegukana igikombe cyaho.
Muri rusange, uyu mukino ntabwo wagoranye cyane kuko Mavericks yawukinanye ishyaka rikomeye cyane ubona bifuza kugera ku mukino wa nyuma koko.
Igice cya mbere cyarangiye Dallas Mavericks yatsinze Timberwolves amanota 69-40.
Anthony Edwards na Karl-Anthony Towns bagiye mu gace ka gatatu bagerageza kugabanya ikinyuranyo gusa cyari gikabije bigoye ko cyavamo.
Ku rundi ruhande, Luka Dončić yatsindaga amanota menshi nk’ibisanzwe, aho yaje no gukorerwa mu ngata na Kyrie Irving bamaze kwitirira agace ka nyuma (Mr 4th quarter).
Umukino warangiye Dallas Mavericks yatsinze Minnesota Timberwolves amanota 124-103 yegukana Igikombe cyo mu gice cy’iburengerazuba inagera ku mukino wa nyuma wa NBA muri rusange, aho igomba kuzisobanura na Boston Celtics.
Mavericks yaherukaga ku mukino wa nyuma mu 2011 ubwo yanegukanaga igikombe. Luka Dončić yahembwe nk’umukinnyi mwiza mu gice cy’iburengerazuba.
Imikino ya nyuma izatangira gukinwa mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 7 Kamena 2024, aho ibiri ya mbere izabera ku kibuga cya Celtics TD Garden.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!