00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Craig Randall wabiciye muri ‘BAL2026’ yasinyiye APR BBC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2026 saa 09:11
Yasuwe :

Umunyamerika Craig Randall, wabaye umukinnyi mwiza muri BAL 2026, yasinyiye APR BBC, aho azayikinira mu mikino ya Play-offs muri Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball.

Umwe mu bo muri APR BBC yabwiye IGIHE ko bamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ndetse azagera i Kigali bitarenze tariki ya 29 Nyakanga 2026.

Kwinjira kwa Randall muri APR BBC ni imwe mu ntambwe iyi kipe yafashe mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka no kongera imbaraga mbere y’imikino ya Play-offs za Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball.

Uyu mukinnyi w’Umunyamerika azaba yiyongereye ku bakinnyi APR BBC izifashisha mu rugendo rwo guhatanira igikombe cya shampiyona, aho izaba ikeneye ubunararibonye bwe n’ubushobozi yagaragaje ku rwego rwa Afurika.

Muri BAL 2026, Craig Randall wakiniraga RSSB Tigers, yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bakomeye b’iri rushanwa, bituma ahabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.

Uyu mukinnyi yari yabanje gusinyira APR BBC muri Gashyantare, ariko nyuma y’uko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itemerewe gukina BAL 2026 yerekeza muri RSSB Tigers.

Kuri ubu, APR BBC ikomeje kwitegura imikino ya Play-offs izatangira ku wa 5 Kanama, aho izaba ihanganye n’andi makipe ashaka kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ya Basketball.

Craig Randall wabaye umukinnyi mwiza wa BAL 2026, yasinyiye APR FC ngo azayikinire muri 'play-offs' za Shampiyona
Randall yari yabanje gusinyira APR mbere yo gukinira RSSB Tigers muri BAL 2026

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages