00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari ibyishimo bidasanzwe: Amafoto yaranze umukino RSSB Tigers yegukaniyemo BAL 2026

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 1 June 2026 saa 11:57
Yasuwe :

RSSB Tigers yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 90-88, yandika amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye BAL yakinwaga ku nshuro ya gatandatu.

Iyi kipe yabigezeho mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 31 Gicurasi 2026 muri BK Arena.

Wari umukino ukomeye cyane kuko Tigers yitabiriye iri rushanwa ku nshuro ya mbere, yahuraga na Petro de Luanda yakinaga umukino wa nyuma ku nshuro ya kane.

Uyu mukino wanitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ndetse na bamwe mu bagize umuryango wabo.

Benshi bashimiye iyi kipe yanditse amateka, aho Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yagize ati “Intsinzi bana b’u Rwanda. Mbega ibyishimo, mbega urugendo. RSSB Tigers mwakoze kwimana u Rwanda. Dutewe ishema namwe.”

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mafoto yaranze uyu mukino w’amateka.

Ni umukino witabiriwe n'ab'ingeri zose
Ubwo Perezida Paul Kagame yageraga muri BK Arena
Madamu Jeannette Kagame yakurikiye uyu mukino
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'umwuzukuru we
Perezida Kagame asuhuzanya n'abantu muri Arena
Perezida Kagame akurikiye umukino
Perezida Kagame yari kumwe na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall n'Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi
Ibyishimo byari byose nyuma y'umukino
Abafana bagendanaga n'umukino
Ndizeye Dieudonné agerageza gutsinda amanota atatu
Itorero risusurutsa abitabiriye umukino
Igikombe cyahawe RSSB Tigers
Childe Dundao ahanganye na Antino Jackson
Craig Randall II yarindwaga mubi mu gutsinda amanota atatu
Ntore Habimana na Craig Randal II bishimira intsinzi
Oumar Ballo ashima Imana
Imifanire yari ku rwego rwo hejuru
Mathiang Mangok wabaye myugariro mwiza azamukana umupira
Wari umukino urimo ishyaka rikomeye
RSSB Tigers yishimira igikombe
Craig Randall II yabaye umukinnyi wahize abandi
Buri mukinnyi wa RSSB Tigers yahawe impeta igaragaza ko yegukanye igikombe
Olamide uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika yataramiye abitabiriye uyu mukino
BK Arena yari yuzuye abafana
Mohamed Mbacke Niane nyuma y'umukino
Gerson Domingos mu gahinda gakomeye nyuma y'umukino
Antino ahumuriza Putney nyuma y'umukino
RSSB Tigers yanditse amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye BAL
Axel Mpoyo mu byishimo bikomeye
Oumar Ballo asoma igikombe
Ntore Habimana yishimira igikombe
Ndizeye Dieudonné yishimira igikombe
Kapiteni Antino Jackson amanika igikombe

Amafoto: RUSA Prince, Village Urugwiro & BAL


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages