00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boston Celtics yatangiye neza imikino ya nyuma ya NBA

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 7 June 2024 saa 08:55
Yasuwe :

Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks amanota 107-89 mu mukino wa mbere mu ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Wari umukino ufungura uruhererekane rw’ishobora kuzagera kuri irindwi yatangiye gukinwa mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 7 Kamena 2024.

Celtics yari mu rugo yatangiye neza umukino Jaylen Brown na Kristaps Porziņģis bayitsindira amanota menshi.

Mu gace ka kabiri, Paul Jamaine Washington Jr na Luka Dončić bagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko icyo bari bashyizwemo mu gace ka mbere kikabagora.

Igice cya Mbere cyarangiye Boston Celtics iyoboye umukino n’amanota 63 kuri 42 ya Dallas Mavericks.

Mavericks yasubiranye imbaraga mu gace ka gatatu, Dončić akorerwa mu ngata na Jaden Hardy batangira kugabanya ikinyuranyo ariko Celtics ntijye kure.

Agace ka nyuma karanzwe no gukinana imibare myinshi ku ruhande rwa Celtics kuko amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane mu manota.

Umukino warangiye Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks amanota 107-89 yegukana intsinzi ya mbere.

Umukino wa kabiri uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024 ku kibuga cya Celtics, TD Garden.

Dončić agerageza gutsinda amanota atatu
Dallas Mavericks yatangiye nabi imikino ya nyuma
Jaylen Brown yitwaye neza muri uyu mukino
Kyrie Irving ntabwo yigaragaje nkuko bisanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .