Uyu mukino wa kabiri wabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024 ku kibuga cya Celtics, TD Garden.
Mavericks yatsinzwe umukino wa mbere yinjiranye imbaraga muri uyu mukino, itsinda agace ka mbere ku manota 28-25. Mu ka kabiri, Celtics yinjiye mu mukino, Jrue Holiday atangira gutsinda amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Boston Celtics iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 51 ya Dallas Mavericks.
Iyi kipe y’i Boston yakomeje gukina neza no kuyobora umukino mu gace ka gatatu, cyane ko abarimo Jayson Tatum na Jayden Brown bayitsindiraga cyane.
Ku rundi ruhande, Luka Dončić na Paul Jamaine Washington bagerageza kugabanya ikinyuranyo ariko Celtics ikabyitwaramo neza.
Umukino warangiye Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks umukino wa kabiri, ku manota 105-98 ikomeza kwizera kuzegukana Igikombe cya Shampiyona.
Imikino ibiri ikurikira izabera ku kibuga cya Mavericks, American Airlines Center aho uwa gatatu uteganyijwe ku wa Kane, tariki 13 Kamena 2024.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!