00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Boston Celtics ikomeje kwitwara neza mu mikino ya nyuma ya NBA

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 June 2024 saa 09:58
Yasuwe :

Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks amanota 105-98 iba intsinzi ya kabiri mu mikino ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Uyu mukino wa kabiri wabaye mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024 ku kibuga cya Celtics, TD Garden.

Mavericks yatsinzwe umukino wa mbere yinjiranye imbaraga muri uyu mukino, itsinda agace ka mbere ku manota 28-25. Mu ka kabiri, Celtics yinjiye mu mukino, Jrue Holiday atangira gutsinda amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Boston Celtics iyoboye umukino n’amanota 54 kuri 51 ya Dallas Mavericks.

Iyi kipe y’i Boston yakomeje gukina neza no kuyobora umukino mu gace ka gatatu, cyane ko abarimo Jayson Tatum na Jayden Brown bayitsindiraga cyane.

Ku rundi ruhande, Luka Dončić na Paul Jamaine Washington bagerageza kugabanya ikinyuranyo ariko Celtics ikabyitwaramo neza.

Umukino warangiye Boston Celtics yatsinze Dallas Mavericks umukino wa kabiri, ku manota 105-98 ikomeza kwizera kuzegukana Igikombe cya Shampiyona.

Imikino ibiri ikurikira izabera ku kibuga cya Mavericks, American Airlines Center aho uwa gatatu uteganyijwe ku wa Kane, tariki 13 Kamena 2024.

Wari umukino w'ishyaka n'imbaraga nyinshi
Jrue Holiday yagize umukino mwiza cyane
Dallas Mavericks imaze gutsindwa imikino ibiri mu ya nyuma ya NBA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .