00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batatu bakinaga muri REG BBC berekeje muri Orion BBC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 23 December 2024 saa 02:55
Yasuwe :

Ikipe ya Orion BBC yaguze Umunya-Cameroun, Beleck Bell, Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka na Icyishatse Hervé bose bakinaga muri REG BBC.

Iyi kipe ikomeje kwitegura gukina umwaka wa gatatu mu Cyiciro cya Mbere, uteganyijwe gutangira tariki ya 24 Mutarama 2025.

Mu myaka ibiri iheruka, iyi kipe yakunze kuba mu yo hagati ku rutonde rwa Shampiyona.

Umunya-Cameroun, Beleck Bell wari umaze igihe kinini muri REG BBC ni umwe mu bakinnyi beza ariko bari batakibona umwanya wo gukina. Ni mu gihe, Kaceka na Hervé nabo ari uko.

Orion BBC izatangira shampiyona nshya isura REG BBC tariki ya 24 Mutarama 2025, saa 20:30 muri Kepler.

Umunya-Cameroun, Beleck Bell ni umwe mu bagiye muri Orion BBC
Niyonkuru Pascal uzwi nka Kaceka wanyuze mu makipe atandukanye yagiye muri Orion BBC
Icyishatse Hervé wari umaze igihe muri REG BBC yerekeje muri Orion BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .