Hari hashize iminsi 219 (amezi arindwi n’iminsi itanu), nta mukino cyangwa irushanwa ribera ku butaka bw’u Rwanda kuva tariki ya 14 Werurwe ubwo Minisiteri y’Ubuzima yatangazaga ko habonetse umurwayi wa mbere wa COVID-19.
Shampiyona ya Basketball izasozwa n’irushanwa rizakinwa n’iminsi irindwi, yasubukuwe ku Cyumweru ibera mu muhezo muri Kigali Arena.
Patriots BBC yatwaye Shampiyona iheruka, yatangiye neza, itsinda Espoir BBC amanota 77-48 mu mukino wo mu itsinda B.
Ndizeye Ndayisaba Dieudonné wabaye umukinnyi mwiza mu mwaka ushize, yatsinze amanota 13 muri uyu mukino, akurikiwe na Hagumintwari Steven watsinze amanota 10 ku ruhande rwa Patriots mu gihe Kubanatubane Philippe ari watsinze menshi muri Espoir BBC, n’amanota 13.
Gasana Kenneth yatsinze amanota atandatu mu minota 14 yakiniyemo Patriots, Garreth Darius na Wamukota Bush batsinda amanota atanu n’ane.
Agace ka mbere k’umukino karangiye Patriots yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 16 (23-7) mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka harimo 24 (46-22).
Espoir BBC yazamuye urwego mu gace ka gatatu, igatsindwa ku kinyuranyo cy’amanota icyenda (66-33) mu gihe yagabanyije ikinyuranyo mu gace ka nyuma hagasigaramo 29 (77-48).
Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa mbere:
- RP-IPRC Kigali 104-50 RP-IPRC Musanze
- RP-IPRC Huye (W) 73-57 The Hoops
- RP-IPRC Huye 65-78 APR BBC
- Ubumwe (W) 74-70 APR WBBC
- Patriots BBC 77-48 Espoir BBC



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!