00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: U Rwanda rwavuye mu Gikombe cya Afurika amara masa

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 August 2025 saa 10:40
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Basketball yasezerewe mu Gikombe cya Afurika idatsinze umukino n’umwe muri itatu yakinnye.

Umukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere u Rwanda rwatsinzwe na Cap-Vert amanota 75-62.

Ni umukino u Rwanda rwatangiye nabi cyane kuko agace ka mbere karangiye Cap-Vert yatsinze amanota 20-8.

Mu gace ka kabiri, rwagerageje kwihagararaho Ndayisaba Dieudonne na Prince Twa bayitsindira amanota menshi.

Igice cya mbere cyarangiye Cap-Vert iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 29 y’u Rwanda.

Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje kurushwa bikomeye. Umukino warangiye Cap-Vert yatsinze u Rwanda amanota 75-62.

U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cya Afurika rusatsinze umukino n’umwe kuko uwa mbere rwatsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 78-70.

Ni mu gihe uwa kabiri rwatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 65-58.

Cap-Vert yayoboye umukino wose
Côte d’Ivoire yatsinze u Rwanda mu mukino wa mbere
RDC yatsinze u Rwanda mu mukino wa kabiri
U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cya Afurika rudatsinze umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages