Umukino wa nyuma wo mu itsinda rya mbere u Rwanda rwatsinzwe na Cap-Vert amanota 75-62.
Ni umukino u Rwanda rwatangiye nabi cyane kuko agace ka mbere karangiye Cap-Vert yatsinze amanota 20-8.
Mu gace ka kabiri, rwagerageje kwihagararaho Ndayisaba Dieudonne na Prince Twa bayitsindira amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Cap-Vert iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 29 y’u Rwanda.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwakomeje kurushwa bikomeye. Umukino warangiye Cap-Vert yatsinze u Rwanda amanota 75-62.
U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cya Afurika rusatsinze umukino n’umwe kuko uwa mbere rwatsinzwe na Côte d’Ivoire amanota 78-70.
Ni mu gihe uwa kabiri rwatsinzwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amanota 65-58.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!