Stephen Curry aherutse kuganira n’ikinyamakuru cya ESPN, avuga ko ari kwitabwaho n’abaganga ndetse afite icyizere cyo kuzongera gusubira mu kibuga vuba.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Gashyantare 2026, ntabwo uyu mukinnyi yagaragaye ku mukino Golden State Warriors yatsinzemo Memphis Grizzlies amanota 114-113.
Nyuma y’uyu mukino wa Golden States Worriors, Steve Kerr, yavuze ko uyu mukinnyi wagize imvune tariki ya 30 Mutarama 2026, atazaboneka no mu mikino itaha harimo n’uzahuza abakinnyi beza muri NBA.
Ati “Ntabwo azakina imikino itaha harimo uwa San Antonio, ndetse ntabwo azanakina umukino w’intoranywa [All-Star Game].”
Uyu mukinnyi wavunitse mu ivi amaze gusiba imikino 14, biteganyijwe ko ashobora gusubira mu kibuga tariki ya 19 Gashyantare 2026, ubwo Golden States Warriors izaba ikina na Boston Celtics.
Nubwo atazakina umukino w’intoranywa, ntabwo NBA iratangaza umusimbura we. Umukino wa NBA All Star uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Gashyantare 2026, muri Intuit Dome.
Stephen Curry w’imyaka 37 ni umwe mu bakinnyi baba bitezwe kuri uyu mukino, dore ko mu mwaka ushize wa 2025 ari we wabaye umukinnyi mwiza (MVP), ikaba yari inshuro ya kabiri yari abikoze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!