Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga, ni bwo FERWABA yatangaje ko yakuyeho igihano yari yarashyiriyeho aba bakinnyi bombi nyuma y’inama yahuje impande zose bireba ku wa 8 Nyakanga 2026.
Yagize iti “FERWABA iramenyesha ko nyuma yo kwakira amabaruwa asaba imbabazi yatanzwe na APR Basketball Club, Ntore Habimana na Mpoyo Axel Olenga, hamwe n’inama yabaye hagati ya FERWABA na APR BBC ku itariki ya 8 Nyakanga, yemeye imbabazi ikuraho igihano cyari cyashyiriweho Ntore Habimana na Mpoyo Axel Olenga.”
“Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko APR BBC yemeye ko izajya yubaha uguhamagarwa kw’abakinnyi mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. FERWABA iramenyesha ko guhagararira u Rwanda ari ishema rijyana no gukunda igihugu, kubaha, kandi hatitawe ku zindi nyungu.”
Mu Nama y’Inteko Rusange ya FERWABA yabaye mu Ukuboza 2025, hemejwe ko umukinnyi uzajya wanga kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu kandi ikipe ye yamutanze, azajya ahagarikwa umwaka wose mu bikorwa bya Basketball mu Rwanda.
Aba bakinnyi bari bahagaritswe, ni bamwe mu bafashije ikipe ya RSSB Tigers BBC kwegukana irushanwa rya mbere muri Afurika muri Basketball rya Basketball Africa League (BAL 2026), ari na bwo bwa mbere byari bibaye ku ikipe yo mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!