Ament ufite nyina ukomoka mu Rwanda, ni umwe mu bakinnyi bato batanga icyizere, aho akinira Tennessee Basketball izwiho kuzamura impano zikomeye.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, uyu mukinnyi yatangaje ko yiyemeje guhatanira kujya muri NBA.
Yashimiye iyi kaminuza avuga ko yamufashije kuzamura urwego no kuba umukinnyi mwiza.
Ament yagize umwaka mwiza w’imikino, aho abarirwa gutsinda amanota 16.7 no gukora rebound esheshatu, ku mukino.
Muri Kanama 2025, Nate Ament yasuye u Rwanda, Nyina akomokamo asura ibikorwa nyaburanga bitandukanye n’ibindi.
Uretse Ament abandi bakinnyi bahanzwe amaso uyu mwaka ni AJ Dybantsa, Rueben Chinyelu, Yaxel Lendeborg na Hannes Steinbach.
NBA Draft iteganyijwe tariki ya 23 na 24 Kamena 2026. Iheruka ya 2025, Umunya-Sudani y’Epfo, Khaman Maluach yatoranyijwe na Houston Rockets akomereza muri Phoenix Suns.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!