Kenneth Wilson Gasana wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Basketball igihe kinini, yongewe mu batoza ba Tigers BBC yanibitseho Umunya-Kenya, Albert Odero.
Gasana ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, aho kuri ubu akomeje kwinjira mu mwuga w’ubutoza.
Uyu mugabo yari mu batoza bungirije mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball yitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yabereye muri Tunisia, kuri ubu agiye gukorana na Henry Mwinuka wamutoje muri Patriots BBC.
Ku rundi ruhande, iyi kipe ikomeje kwiyubaka cyane kuko yaguze Umunya-Kenya, Albert Odero wakiniraga Nairobi City Thunder.
Yabaye umukinnyi wa gatatu iyi kipe yibitseho nyuma ya Antino Jackson na Hagumintwari Steve.
Shampiyona nshya ya Basketball izatangira tariki ya 24 Mutarama 2026.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!