00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Basketball: Kenneth Gasana yongewe mu batoza ba Tigers

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 December 2025 saa 09:27
Yasuwe :

Kenneth Wilson Gasana wakiniye Ikipe y’Igihugu igihe kinini, yongewe mu batoza ba Tigers BBC yanibitseho Umunya-Kenya, Albert Odero.

Kenneth Wilson Gasana wakiniye Ikipe y’Igihugu ya Basketball igihe kinini, yongewe mu batoza ba Tigers BBC yanibitseho Umunya-Kenya, Albert Odero.

Gasana ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize, aho kuri ubu akomeje kwinjira mu mwuga w’ubutoza.

Uyu mugabo yari mu batoza bungirije mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball yitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi yabereye muri Tunisia, kuri ubu agiye gukorana na Henry Mwinuka wamutoje muri Patriots BBC.

Ku rundi ruhande, iyi kipe ikomeje kwiyubaka cyane kuko yaguze Umunya-Kenya, Albert Odero wakiniraga Nairobi City Thunder.

Yabaye umukinnyi wa gatatu iyi kipe yibitseho nyuma ya Antino Jackson na Hagumintwari Steve.

Shampiyona nshya ya Basketball izatangira tariki ya 24 Mutarama 2026.

Kenneth Gasana yagizwe umutoza wungirije wa Tigers BBC
Kenneth Gasana asanzwe ari mu batoza bungirije mu Ikipe y'Igihugu
Albert Odero yerekeje muri Tigers BBC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages