Nyuma y’umukino, abakinnyi banyuranye b’iyi kipe bagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe no kuba binjiye mu makipe azakina ‘Playoffs’.
Steven Perriere uri mu bakinnyi bakomeye ba UGB, nyuma y’uyu mukino yagize ati “Kuva twatangira shampiyona y’uyu mwaka nta muntu wigeze atwizereramo, none tugeze muri ‘Playoffs’ cyangwa imikino ya kamarampaka, mudutegereze.”
Uyu mukinnyi yavuze ko ikintu bifuza mu mikino ya kamarampaka ari ugukomeza gutsinda bakaba banatwara igikombe cya shampiyona.
Kenny Mugarura usanzwe ari Umuyobozi Wungirije muri UGB, we yagize ati “Twe icyo twifuza ni ugukomeza gutsinda, shampiyona yatubereye ndende ariko abahungu bararwanye, twatsinze amakipe akomeye ariko hari n’ayoroshye twatakajeho, ndatekereza ko twiteguye buri kimwe.”
Mugarura Kenny yakomeje asaba abakunzi ba UGB by’umwihariko n’ab’umukino wa Basketball muri rusange kuzitabira imikino ya kamarampaka ari benshi cyane ko bo nk’ikipe biteguye guhangana.
Ku rundi ruhande ariko Kenny Mugarura yaboneyeho umwanya wo gushimira abakinnyi ba UGB bitwaye neza mu mukino batsinzemo REG, cyane ko bitanze mu buryo bwose bushoboka.
Gutsinda REG BBC ku wa 13 Kamena 2025, byatumye UGB isoza imikino ya shampiyona iri ku mwanya wa gatatu inyuma ya APR BBC ya mbere, REG ya kabiri bityo Patriots ya kane ikuzuza umubare w’izizakina imikino ya Play-offs.
Ubwo Coach Gael afatanyije na Bruce Melodie bashoraga amafaranga muri iyi kipe, yari yijeje abakunzi b’umukino wa Basketball ko UGB izaba ihatana kurusha iyo babonye.
Uyu mwaka ukomeje kubera mwiza Ikipe ya UGB kuko mu minsi yashize yari iherutse kwegukana umwanya wa kabiri mu Irushanwa ryo #Kwibuka31.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!