Bwari ubwa mbere mu mateka y’icyo gihugu ajyanye na basketball Ikipe y’Abakuru izamuka ikagera muri kimwe cya kane cy’imikino ya nyuma ku rwego rw’umugabane.
Icyakora igitangaje ni ukuntu iyo kipe yaje i Kigali nta mafaranga yitwaje. Haba n’amatike yahabagejeje yari inguzanyo.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball muri Uganda (FUBA), Nasser Sserunjogi, yatangaje ko amafaranga bagombaga kwifashisha i Kigali bayakoresheje bishyura abo bari babereyemo amadeni.
Yavuze ko FUBA yagurijwe 100.000$ igiye muri Maroc aho yakatishirije itike iyemerera kwitabira imikino ya nyuma ya Afrobasket yabereye i Kigali.
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo muri Uganda, Hamson Obua, yatangaje ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu mikino muri Maroc yagujijwe nta burenganzira guverinoma yabitangiye.
Nyamara Sserunjogio we yavuze batari “kwikura mu irushanwa bamaze gutakarizamo igihe, imbaraga n’amafaranga; batsinze umukino umwe nawo utabahesheje itike”.
FUBA ijya kuguza ayo mafaranga yari yiteze ko izayishyurirwa n’ Inama y’Igihugu ya Siporo (NCS) mu gihe ikipe izaba ivuye muri Maroc.
Ibyo bimaze kuba akamenyero kuva na kera ko FUBA iguza amafaranga ngo yitabire imikino yo ku rwego rw’umugabane yumva ko guverinoma izayishyura.
Ikipe ivuye muri Maroc, NCS ntiyigeze yishyura uwo mwenda FUBA yari yafashe ahubwo yatanze miliyoni 340 z’amashilingi ya Uganda azifashishwa igeze i Kigali.
Sserunjogi yagize ati “Amafaranga yagujijwe mu rugendo rwo muri Maroc ntiyishyuwe. Nk’ubuyobozi, twari mu rujijo twayobewe uko tubyitwaramo. Twari dufite ideni rigenda ryunguka buri kwezi kandi tunasiganwa n’igihe ngo tugeze Ikipe i Kigali. Twafashe umwanzuro wo kwishyura umwenda ndetse mu by’ukuri twishyuye 96.000$ mu 100.000$ yari akenewe.”
Bivugwa ko umwanzuro wo kwishyura amadeni mu mafaranga yagombaga gukoreshwa i Kigali wafashwe NCS itabigizemo uruhare kuko ishinja FUBA ubugambanyi no gukora ibinyuranyije n’amabwiriza y’inzego ziyikuriye.
Ku rundi ruhande Ikipe yari ihangayikishijwe n’igihe cyayisigaga kuko yagombaga kumara iminsi irindwi mu kato nk’uko amabwiriza ku binjira mu Rwanda baturutse muri Uganda yabigenaga hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo.
Bageze i Kigali
Nubwo byari bimeze bityo, Ikipe y’Igihugu ya Uganda yafashe rutemikirere iyerekeza i Kigali n’akanyamuneza kenshi. Bahageze bacumbikiwe muri Park Inn Radisson Hotel mu Kiyovu.
Iyo ntambara y’amafaranga ntiyababujije kugera muri kimwe cya kane cy’imikino ya nyuma imaze gutsinda Nigeria na Cameroun. Abafana b’Abanya-Uganda babinyujije ku mbuga nkoranyamabaga bagaragaje akanyamuneza batewe nayo kandi ko bayishyigikiye.
Imaze gutakaza umukino wayihuje na Cap-Vert, ibyo gutekereza igikombe byahise birangirira aho.
Sserunjogi yinginze Minisiteri y’Uburezi ngo bamufashe gukemura ibyo bibazo by’amafaranga ariko ntihagira icyo bitanga kugeza mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 3 Nzeli ubwo kwishyura hoteli byari bukorwe.
Ku wa Gatanu tariki 3 Nzeli 2021, byakwirakwiye hose ko IKipe ya Uganda ya Basketball yafungiranywe muri Park Inn Radisson Hotel kuko itabashije kwishyura.
Gusa amakuru yizewe avuga ko icyo cyari ikinyoma. Ukuri ni uko abakinnyi batashakaga kuva muri hoteli batishyuye ibyumba babagamo.
Icyo gihe Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Basketball (FERWABA) ryahise rihagoboka kugira ngo iyi kipe ibone uko itaha.
Bivugwa ko FERWABA yabwiye Park Inn Hotel kuba ikomeje gucumbikira iyo kipe.
Sserunjogi yatangarije ibinyamakuru byo muri Uganda ko FERWABA “yafashe neza bihebuje” ikipe ya Uganda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!